Amavubi ashobora kuzakinira na Bénin muri Côte d’Ivoire

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, ishobora kuzakinira na Bénin muri Côte d’Ivoire mu gihe Stade l’Amitié Général Mathieu Kérékou ya Bénin itakwemerwa na CAF.

Mu gihe amakipe y’igihugu yitegura gusububukura gukina imikino y’ijonjora mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu 2026.

Komite ngenzuzi mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, zatangiye gusura ibihugu ngo byerekane Stade zizakira imikino yo mu mpeshyi.

Ku ya 24 Werurwe 2024, ubwo abashinzwe kugenzura ibibuga muri CAF basuraga igihugu cya Bénin ngo cyerekane Stade kizakiniraho imikino.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Côtonou cyo muri Bénin, aravuga ko abo bayobozi bo muri CAF bagaye imiterere ya Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou isanzwe ari yo Stade nkuru ikoreshwa n’ikipe y’Igihugu ya Bénin.

Mu gihe iki kibuga cyakomezwa kwangwa amakuru avuga ko Ikipe y’Igihugu ya Benin yahitamo kwakirira imikino yayo muri Côte d’Ivoire, akaba ari ho yazakirira imikino ibiri izakina n’u Rwanda na Nigeria.

Gusa Jean-Marc Adjovi-Boco ukora muri Minisiteri ya Siporo muri Bénin, yavuze ko bazakora ibishoboka byose iyo Stade ikemerwa.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo iyoboye itsinda C n’amanota ane, ikurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2026.

Amavubi ashobora kuzakinira muri Côte d’Ivoire
CAF ntiyashimye Stade l’Amitié Général Mathieu Kérékou

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

- Advertisement -