Ikibuga cya Maison des Jeunes cyasanwe (AMAFOTO)

Ikibuga cya cy’umupira w’amaguru cya Kimisagara ahazwi nka Maison des Jeunes, cyazamukiyeho benshi mu bakinnyi bazwi mu Rwanda, cyashyizweho ubwatsi bw’ubukorano.

Ubu bwatsi bw’ubukorano, bwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gufasha abahakorera Siporo n’abakiri bato bakeneye gukuza impano za bo.

Ku Kimisagara, hazwi nk’ahazamuye abakinnyi benshi bakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Muri aba bazamukiye kuri Maison des Jeunes, harimo Iranzi Jean Claude, Ngomirakiza Hegman, Havugarurema Jean Paul n’abandi.

Cyashyizweho ubwatsi bw’ubukorano
Ni ikibuga kizafasha benshi
Ikibuga kiracyari gishya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW