Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket yabonye umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, ryatangaje ko Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’u Rwanda ya Cricket mu Bagabo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryemeje ko Lawrence Mahatlane yahawe akazi.

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ntiyari ifite umutoza kuva nyuma y’uko Umwongereza, Lee Booth asezeye mu Ukuboza 2023 ubwo amasezerano ye y’amezi atandatu yari arangiye.

Mahatlane w’imyaka 47, yatoje Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’Abatarengeje imyaka 19 ndetse n’Ikipe nkuru ya Uganda hagati ya 2020 na 2023.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket (RCA), Stephen Musaale, yavuze ko biteze byinshi ku bunararibonye uyu mutoza afite bitewe n’aho aheruka gutoza.

Ku rundi ruhande, Mahatlane yagize ati “Nejejwe no kuba Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo. Niteguye gushyira itafari ku kazi kakozwe na RCA, atari ukubaka ikipe itanga umusaruro gusa, ahubwo no kubaka ejo heza hatanga intsinzi y’igihe kirekire.”

Mahatlane yagize imyaka itatu myiza nk’umutoza wa Uganda mbere yo gusezera mu Ukwakira 2023 ku mpamvu zitatangajwe.

Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane yahawe akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW