UEFA Champions League: PSG yihimuye kuri Barcelona

Ibitego bibiri Kylian Mbappé yatsinze mu gice cya kabiri byafashije Paris Saint-Germain (PSG) gutsinda FC Barcelona y’abakinnyi 10 ibitego 4-1, ihita iyisezerera muri 1/4 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo ku mugabane w’i Burayi, UEFA champions League, ku giteranyo cy’ibitego 6-4 mu mikino yombi.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League wabaye ku wa Kabiri tariki 17 Mata 2024, kuri Estadi Olímpic Lluís Companys, saa Tatu z’ijoro.

Abakunzi b’ikipe ya Barcelona bari bafite icyizere cyo gusezerera PSG bitewe n’uko bari baratsindiye mu Bufaransa ibitego 3-2. Gusa si ko byagenze kuko iyi kipe y’i Paris yaje yiyemeje gukosora amakosa bakoreye imuhira mu mukino ubanza.

Umutoza Luis Enrique wa PSG yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi 11 babanjemo, ugereranyije n’abakinnye umukino ubanza batsinzwemo. Mu mpinduka yakoze harimo kubanza mu kibuga Umufaransa ukiri muto, Bradley Barcola, wagoye cyane ubwugarizi bwa Barcelona, byanatumye PSG yiharira umukino kuva umupira ugitangira.

Ikipe ya Barcelona yo yacungiraga kuri contre-attaque, ndetse byaje kubahira ku munota wa 12 ubwo Raphinha yafunguraga amazamu.

Ni igitego cyavuye kuri Lamine Yamal wazamukanye umupira ku ruhande rw’ibiryo, arangije acenga myugariro Nuno Mendez, umupira awuterekera ku isahani Raphinha wahise awunaga mu nshundura mu buryo bumworoheye.

Ku munota wa 29 myugariro w’Umunya-Uruguay, Ronald Araujo, yaje kwerekwa ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Barcola inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Abakinnyi ba Barcelona baburanye ku musifuzi bavuga ko cyari igitugu amuteye bityo ko nta kosa ryabayemo, ndetse ko atari myugariro wa nyuma, ko na Pau Cubarsí yari ahari, ku buryo atari kwerekwa ikarita y’umutuku. Ibyo basabaga byarangiye bifashe ubusa, Araujo asohoka mu kibuga.

Ousimane Dembélé yahise atera coup franc ariko umupira ntiwamukundira ngo uboneze mu izamu nk’uko nyuma y’iminota icyenda ahagana ku munota wa 40 yaje kubikora, atsinda FC Barcelona yahozemo igitego cyo kwishyura, na bwo ku kazi gakomeye kari gakozwe na Barcola.

- Advertisement -

Ikipe y’i Paris yaje kwerekana ko yaje ije, itangira igice cya kabiri isatira cyane, ndetse biza kuyihira ibona igitego cya kabiri, cyatsinzwe na vitinha ku munota wa 54.

Ni igitego cyavuye kuri koruneri yari ihererekanyijwe neza hagati ya Dembélé na Ashraf Hakimi wahise ahindurira umupira k’Umunya-Portugal ukina mu kibuga hagati, na we ahita arekurira inyuma y’urubuga rw’amahina ishoti riremereye umupira ujya mu izamu, iburyo bw’umunyezamu Marc-André ter Stegen.

Umutoza wa Barcelona, Xavi Hernández, wari umaze gushyuha mu mutwe na we yaje guhabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 56.

Ibintu byarushijeho gukomerana Ikipe y’i Catalonia ku munota wa 61, ubwo myugariro wo ku ruhande João Cancelo yarahiriraga amaguru ya Dembélé mu rubuga rw’amahina umusifuzi agatanga penaliti, yahise itsindwa neza na Mbappé.

Mu gihe FC Barcelona yahatanaga ngo irebe ko yabona igitego cyayifasha kujya mu minota 30 y’inyongera, yaje gutsindwa igitego cy’agashinguracumu cya Mbappé, kuri contre-attaque nziza abasore ba PSG bari bakoze.

Umukino warangiye PSG itsinze ibitego 4-1, igera muri 1/2 isezereye Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Mu w’undi mukino wabereye mu Budage kuri Stade Signal Iduna Park, Borussia Dortmund yatsinze Atletico Madrid ibitego 4-2, ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-4.

Muri 1/2 Paris Saint Germain izahura na Dorussia Dortmund bari kumwe mu itsinda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata hararara kandi hamenyekanye izindi kipe ebyiri zigera muri 1/2, mu mikino ibiri iteganyijwe.

Manchester City kuri Etihad Stadium, irakira Real Madrid banganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza, mu gihe kuri Alianz Arena ho Bayern Munich irahakirira Arsenal banganyije ibitego 2-2 mu mukino wabereye mu Bwongereza. Imikino yose iraba saa Tatu z’ijoro.

Hamwe byari ibyishimo, ahandi ari amarira
Ibyishimo byatashye i Paris
Mbappé na Démbelé mu byishimo
Nyuma yo kwihimura ku byo bakorewe mu 2017, PSG yabishimye hejuru
FC Barcelona ntiyorohewe
Ryari ijoro ribi kuri FC Barcelona
Lamine Yamar yatanze umupira wavuyemo igitego kimwe cya Barcelona
Mu Budage byari ibyishimo
Igisobanuro cy’ibyishimo
Utatabonywemo ubushobozi muri Manchester United, yabaye inyenyeri
Byari ibyishimo gusa kuri Mbappé na bagenzi be

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW