Atalanta yegukanye EUROPA League (AMAFOTO)

Ibitego bitatu by’Umunya-Nigeria, Ademola Lookman, byafashije Atalanta gutwara Igikombe cya UEFA Europa League bwa mbere mu mateka yayo, inashyira akadomo ku rugendo rwa Bayer Leverkusen yari imaze imikino 51 itazi uko gutsindwa bisa.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2022, i Dublin muri Irland.

Atalanta yatangiye neza umukino ndetse hakiri cyane ku munota wa 12 ibona igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Ademola Lookman ku mupira mwiza yari ahawe na Davide Zappacosta.

Iyi kipe yo mu Butaliyani yakomeje gukina neza bituma ibona ikindi gitego cya kabiri hakiri kare, cyavuye ku mupira wari utakajwe na Granit Xhaka, wakirwa neza na Lookman wahise arekurira mu izami ishoti riremereye, icya kabiri kiba kiranyoye.

Icyizere cya Leverkusen cyo kuba yagombora mu minota ya nyuma nk’uko yari yarabigize akamenyero, cyaje kuyoyoka ubwo Lookman wari wabyukiye iburyo yatsindiraga Atalanta igitego cya gatatu muri uyu mukino. Uyu mukinnyi usatira anyuze ku ruhande yakiriye umupira imbere ku ruhande rw’ibumoso, acenga myugariro w’Umunya-Burkina Faso, Edmond Tabsoba, ubundi arekurira mu nkaka z’izamu ishoti ry’umuriro.

Nyuma y’umukino, Ademola Lookman watsinze ibitego yatangaje imbamutima ze agira ati “Iri ni rimwe mu majoro meza cyane mu buzima bwange. Twitwaye neza cyane muri uyu mukino. Nta byinshi nabivugaho kuko birarenze. Tugomba kubyishimira kuko iri joro dukoze amateka.”

Umutoza wa Atalanta, Gian Piero Gasparini  yavuze ko bishimira kurushaho uburyo batwaye Igikombe baratsinze amakipe akomeye mu nzira banyuzemo.

Ati “ Ntekereza ko twanditse amateka, ariko mbere na mbere ni uburyo tuyanditsemo. Byari ibintu bidasanzwe, twatsinze Liverpool, dutsinda Sporting yatwaye Igikombe. Duhura na Liverpool yari iya mbere muri Premier League…None reba ibyo dukoreye abatwaye Igikombe mu Budage. Abasore bange bari hejuru cyane; bagaragaje imyitwarire itazibagirana.”

Urugendo rwa Leverkusen rwo kudatsindwa rurangiriye ku mikino 51. Nyuma y’uyu mukino iyi kipe yo mu Budage igomba kongera gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu (DFB Pokal) bazakinamo na Kaiserslautern  ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi.

- Advertisement -

Iki gikombe Atalanta yatwaye, cyabaye icya kabiri mu mateka ya yo nyuma y’Igikombe cy’Igihugu (Coppa Italia) rukumbi yegukanye mu 1963, ubwo umutoza wa yo, Gasparini w’imyaka 66 kuri ubu, yari afite imyaka itanu y’amavuko icyo gihe.

Atalanta yagize umwaka mwiza
Byari ibyishimo
Bayern Leverkusen yahagaritswe umuvuduko yari ifite
Alonso yagize ijoro ribi
Ubwo bashimiraga Lookman
Lookman yafashije cyane Atalanta

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW