Billie Jean King Cup igiye kongera kubera mu Rwanda

Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rizwi nka Billie Jean King Cup, rigiye kugaruka kubera mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri.

Iri rushanwa rizakinwa tariki ya 10-15 Kamena 2024. Biteganyijwe ko Ibihugu 10 ari byo bizaryitabira mu bagabo n’abari n’abategarugori.

Uretse Igihugu cy’u Rwanda kizakira iri rushanwa ku bibuga bya IPRC Kigali, ibindi bihugu bizaba biri i Kigali , harimo Angola, Cameroun, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Éthiopie, Lesotho, Mozambique, Algérie na Tanzania.

Ni ku nshuro ya Kabiri Billie Jean King Cup ibereye ku Mugabane wa Afurika ndetse no mu Rwanda, mu gihe ubundi iri rushanwa ryaberaga i Burayi. U Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere mu 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Lithuania.

Muri iri rushanwa rya Billie Jean King Cup 2024, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Rutikanga Sylvain, yitabaje abakinnyi batandatu ari bo Umumararungu Gisèle, Tuyisenge Olive, Simbi Ospherie, Lia Kaishiki, Tuyishime Sonia na Nishimwe Carine.

Mbere y’uko irushanwa ritangira hazaba hakorwe tombola izashyira ibi bihugu mu matsinda abiri aho rimwe rizaba ririmo amakipe atanu.

Buri kipe izaba ifite abakinnyi bane aho ku munsi w’umukino, igihugu gikina n’ikindi imikino itatu irimo ibiri mu bakina ari umwe [simples] n’undi umwe mu bakina ari babiri [doubles]. Buri mukino ubarirwa amanota atatu, igihugu gitsinze ibiri kikaba ari cyo cyegukana intsinzi.

Ku mukino, umutoza w’igihugu atanga abakinnyi babiri baza gukina imikino ibiri mu bakina ari umwe [simples] ndetse agatanga abakinnyi babiri bakinana muri “doubles”.

Birashoboka ko irushanwa ryose ryarangira umutoza akinisha abakinnyi babiri gusa mu gihe yaba ababonamo ubushobozi. Aha, birashoboka kandi ko yaba afite abakinnyi babiri yizeye mu bakina ari umwe, noneho akanagira abandi babiri beza muri ‘doubles’.

- Advertisement -

Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 10 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera i Kigali muri Kamena 2023, Madagascar yabonye itike yo kuzamuka, u Rwanda ruba urwa kane.

Irushanwa rya Billie Jean King Cup, ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.

U Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya Kabiri
Ibihugu 10 bitegerejwe i Kigali muri Billie Jean King Cup

UMUSEKE.RW