Kanyabugabo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwegura

Umukunzi w’akadasohoka w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umufana wa Gasogi United, Hadji Kanyabugabo Muhammed, yasabye Ubuyobozi bwa Gikundiro kwegura mu gihe butiteguye gushyirwaho igitutu n’abakunzi b’iyi kipe.

Muri uyu mwaka w’imikino 2023/2024, ikipe ya Rayon Sports yagize umusaruro mubi utari witezwe n’abakunzi b’iyi kipe y’i Nyanza.

Uyu musaruro mubi, watumye hagaragara kurebana ay’ingwe hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda n’abakunzi ba yo.

Hari abo kwihangana byananiye, ndetse bafata ibyemezo byo kujya gushakira ibyishimo mu yandi makipe arimo APR FC na Gasogi United.

Hadji Kanyabugabo Muhammed usanzwe ari umukunzi akaba n’umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse unatanga byinshi muri iyi kipe, yongeye kwerura asaba ubuyobozi bwa Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uyoboye Gikundiro, kwegura mu gihe yaba atiteguye gushyirwaho igitutu n’abafana b’iyi kipe.

Ubwo yari mu kiganiro “Program Umufana” cya Flash FM, Hadji Kanyabugabo yibukije ubuyobozi bw’ikipe yihebeye ko bukwiye kujya bwakira gushyirwaho igitutu mu gihe cyose intsinzi yabuze.

Ati “Njye reka nisabire Rtd ikintu kimwe. Niba yumva ko atiteguye gushyirwaho igitutu mu gihe intsinzi yabuze, namusaba kwegura kuko iriya ni ikipe y’abafana.”

Uyu mu Hadji yakomeje avuga ko Gikundiro ari ikipe ihora ishaka ibikombe, ndetse ko mu gihe byabuze nta cyabuza abafana kubashyiraho igitutu.

Kanyabugabo aherutse kugaragara mu mwambaro wa Gasogi United ndetse avuga ko yamaze kuba umufana mushya w’iyi kipe itajya yemera kwemera kuba insina ngufi.

- Advertisement -
Yari mu nkoramutima z’ubuyobozi bw’ikipe
Akunda Rayon Sports ariko agafana Gasogi United

UMUSEKE.RW