Minisitiri Bizimana yasabye ubumwe mu guhashya abasabitswe n’urwango

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye abanyarwanda kuyoboka umurongo wo kubaka igihugu bakarwanya abakiragwa n’urwango.

Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho ku ya 30 Mata 2024, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Butera Yvan n’abandi.

Minisitiri Dr Bizimana yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Yavuze ko uyu mujyi wa Butare wari Umujyi wa kabiri mu Gihugu witwa “Capitale y’Abanyabwenge”, ariko abo bantu bitwaga injijuke z’Igihugu babaye ku isonga ryo gushyiraho politiki y’urwango ikandamiza Abatutsi, kugeza bagize n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abanyarwanda kuyoboka umurongo wo kubaka igihugu cyabo barwanya abakirangwa n’urwango.

Yagize ati “ Ni ukuyoboka umurongo wo kubaka igihugu, umurongo w’ubumwe wubaka kugira ngo iki gihugu gikomeza kuba cyiza kandi gikomeze gikosore aya mateka, dufatanye kandi bizagerwaho”.

Yongeyeho ko ” Abayapfobya, abayagoreka (amateka) bazakomeza babeho, bazaba bakeya ariko nituba benshi bazatsindwa, kuko iyo tuvuze ukuri nta kimenyetso babona cyo kutuvuguruza, baratukana gusa… Ndasaba buri wese ko dukomeza tukajya muri icyo cyerekezo”.

Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse.

- Advertisement -

Imibiri yashyinguwe mu Cyubahiro ni 2,073 harimo 2,060 yabonetse aho bari barayubakiyeho n’indi 13 yabonetse ahandi hatandukanye mu murenge wa Ngoma.

Imibiri 2,073 harimo 2,060 yabonetse aho bari barayubakiyeho yashyinguwe mu Cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri wa MINUBUMWE

MUGIRANEZA THIERRY 

UMUSEKE.RW i Huye