Moussa Faki Mahamat yamaganye ibitero byibasiye inkambi I Goma

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yamaganye ibitero byibasiye inkambi ya Mugunga irimo impunzi  zahunze imirwano yo mu Burasirazuba bwa  Congo .

Ku wa Gatanu  w’icyumweru gishize, inkambi ya Mugunga yarashweho ibisasu byahitanye ubuzima bw’abantu  icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana.”

Mu itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2024, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko “Perezida w’iyi komisiyo, Moussa Faki Mahamat, anenga ibitero bikomeye byibasiye inkambi y’abahunze imirwano mu Burasirazuba bwa Congo iri Mugunga na ‘Lac Vert’ maze bigahitana abantu benshi abandi barakomereka barimo n’abagore n’abana.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yihanganishije imiryango yabuze ababo, guverinoma n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo.

Yongeraho ko ababajwe bikomeye n’ihohoterwa rikomeje mu Burasirazuba bwa Congo,asaba ko hakubahirizwa imyanzuro y’inama yabereye iLuanda ku wa 21 Werurwe 2024, isaba impande zihanganye muri iki gihugu guhagarika imirwano.

Moussa Faki Mahamat kuri we asanga hakenewe igisubizo cya politiki mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Moussa Faki Mahamat yashimangiye ko “ Hakubahirizwa amaserano ya Luanda mu rwego rwo gukemura mu buryo buramye ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’ibiyaga bigari muri rusange.”

Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, aheruka gutangaza ko iki gitero cyaturutse mu “birindiro by’Ingabo z’u Rwanda na M23.”

Ni ibintu byamaganiwe kure n’u Rwanda ndetse n’uyu mutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu kuri leta ya Congo .

- Advertisement -

UMUSEKE.RW