Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, Gen Mbaye Cissé hamwe n’itsinda bari kumwe kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024, basuye u Rwanda, bakirwa na mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga, .

Iri tsinda kandi ryagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, rigaragarizwa urugendo rwo kwiyubaka  kw’ingabo z’u Rwanda, RDF n’ibibazo biri muri aka Karere.

Aganira n’itangazamakuru, Gen Mbaye yavuze ko uru rugendo ruri muri gahunda z’umubano mwiza n’ubufatanye bisanzwe hagati y’u Rwanda na Senegal.

Yanagaragaje amateka ari hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’igisirikare cya Sénégal, avuga ko ingabo z’Igihugu cye zagiye zunguka ubunararibonye mu kubungabunga amahoro ku Isi, harimo n’uko ingabo zabo zagize uruhare mu gushaka uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwa.

Ati “Mu gihe kiri imbere ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda buzibanda mu mahugurwa, ubu turi mu ntangiriro zo gushaka uko hakorwa amahugurwa mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.Intego yacu ni ukwagura ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati yacu .”

Gen Mbaye kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abahashyinguwe, nyuma anasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

UMUSEKE.RW