Ani Elijah yasinyiye Police FC

Ikipe ya Police FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah, imuguze muri Bugesera FC.

Ikipe ya Police FC yari imaze iminsi yifuza uyu mukinnyi ariko ntibashe kumvikana na we ku byo bagombaga kumutangaho.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena, ni bwo iyi kipe y’abashinzwe umutekano yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kumvikana na Bugesera FC yari asigajemo amasezerano y’umwaka.

Nubwo hatatangajwe amafaranga uyu rutahizamu yaguzwe, bivugwa ko yatanzweho miliyoni zirenga 50 Frw, cyane ko no mu minsi ishize Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yari yatangaje ko ikipe yifuza uyu mukinnyi igomba kwishyura ikipe ye arenga miliyoni 20 Frw, ikabona kwiganirira n’umukinnyi. Bugesera yatwaye miliyoni 25 n’umukinnyi atwara izindi, mu gihe azajya ahembwa 1.500$.

Ani Elijah ni we watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, aho yatsinze ibitego 15 anganya na mwenewabo w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma ukinira APR FC. Uyu rutahizamu kandi ahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa shampiyona ya 2023-2024 ahanganiye na Muhire Kevin ndetse na Ruboneka Jean Bosco.

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC ari mu yavuzwe ko yifuzaga uyu mukinnyi, nubwo Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko batamwifuza.  Elijah kandi ari mu nzira zo kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, cyane ko yari amaze iminsi mu mwiherero na bagenzi be bitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bandi bakinnyi bivugwa ko bashobora kwerekeza muri iyi kipe y’Igipolisi barimo Joachiam Ojera wanyuze muri Rayon Sports, umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera ndetse na Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports.

Police FC ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25 guhera muri Kanama, nyuma yo gutwara Igikombe cy’Amahoro itsindiye Bugesera ku mukino wa nyuma.

Elijah ni umukinnyi mushya wa Police FC

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -