AS Kigali y’Abagore yabonye ubuyobozi bushya

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba AS Kigali Women Football Club, iyi kipe yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Shiraniro Ngenzi Jean Paul.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba AS Kigali WFC, yahise ishyiraho ubuyobozi bushya.

Abanyamuryango b’iyi kipe, bahise bemeza ko Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida, ari we ugomba kuba Perezida asimbuye Twizeyeyezu Marie Josée wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.

Hagiyeho kandi Assoumpta nka Visi Perezida wa AS Kigali WFC. Uyu yahoze muri Komite Nyobozi yayoborwaga na Teddy Gacinya.

Mbabazi Claire wari wagiye ku ruhande, yongeye gufata umwanya w’Umunyamabanga Mukuru ndetse hashyirwaho Umubitsi mushya usimbura Djuma Kalufane wahawe izindi nshingano.

Manda y’aba bose igomba kurangira mu 2026 kuko bamwe basimbuye abatowe mu 2022 kandi ni manda y’imyaka ine.

Iyi Komite ifite umukoro wo gushaka abatoza (Umukuru, umwungiriza n’uwongerera imbaraga abakinnyi) kuko uw’abanyezamu aracyahari.

Twizeyeyezu Marie Josée ntakiri Umuyobozi wa AS Kigali WFC
Mba azi Claire (uri iburyo) yagarutse mu nshingano z’Ubunyamabanga Bukuru
Shiraniro Ngenzi Jean Paul ni we muyobozi mushya wa AS Kigali WFC
André uzwi nka Membre nawe ashobora kugarurwa mu kazi

UMUSEKE.RW