Mu irushanwa rya Cricket ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 riri kubera mu Rwanda, imibare y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye myinshi.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu mu irushanwa Mpuzamahanga rya Cricket ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.
Hateganyijwe imikino ine. Ibiri yagombaga gutangira Saa Tatu n’iminota 15 harimo n’uwo u Rwanda ruri gukina na Zimbabwe n’uwo Uganda iri gukina na Cameroun.
Indi irimo uwa Nigeria na Malawi n’uwa Kenya na Botswana, iraza gukinwa Saa Saba n’iminota 15 z’amanywa.
Nyuma y’iyi mikino y’uyu munsi, haraza kurebwa amakipe abiri ya Mbere ku rutonde azahurire ku mukino wa nyuma ejo ku wa Gatandatu ari na bwo irushanwa rizasozwa.
Uganda ni yo iyoboye urutonde, igakurikirwa na Zimbabwe mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko nta yandi mahitamo u Rwanda rufite uretse gutsinda Zimbabwe kugira ngo rwizere kuza mu makipe abiri ya mbere azakina umukino wa nyuma.
UMUSEKE.RW