Cyusa Ibrahim agiye gutigisa “Camp Kigali” mu gitaramo giteye igomwe

Umuhanzi mu njyana gakondo, Ibrahim Cyusa yemeje ko agiye gukabya inzozi zo gukora igitaramo ku giti cye kuva yatangira urugendo rwo gukora umuziki wa gakondo, yizeza abazacyitabira kugira ibihe bidasanzwe.

Ni igitaramo cy’amateka yise ‘Migabo Live Concert’ azakora kuri uyu wa 8 Kamena 2024, muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Nimu gihe ubusanzwe yarasanzwe yiyambazwa mu bindi bitaramo.

Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Kagame nyuma y’ibyo yakoze biturutse ku miyoborere myiza, akamwishyurira amashuri.

Cyusa avuga ko nyuma y’iki gitaramo azahita ashyira hanze Album 2 aho iya mbere izaba yitwa ‘Migabo’ na ‘Muvumwamata’.

Iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi by’umwihariko b’injyana gakondo, barimo Mariya Yohana, Ruti Joel, Chris Neat n’itsinda ry’ababyinnyi b’Inganzo Ngari.

Cyusa avuga ko ntako bisa kuba agiye gukora igitaramo ku giti cye, ahishura ko Alex Muyoboke na Fiacre bazwi mu bikorwa byo gufasha abahanzi aribo bamuhaye igitekerezo cyo gutinyuka gukora iki gitaramo.

Bamwe mu bahanzi bazafatanya na Cyusa muri iki gitaramo bavuga ko bazatanga ibyishimo bisendereye.

Ruti ati ” Ni byiza cyane kuba nzaba ndi mu gitaramo cya Cyusa, abari byiza gufasha abantu duhuje ubutore, ndabikunda, kandi sibwo bwa mbere, sinabwo bwa nyuma, nibwo butore.”

- Advertisement -

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira ni ibihumbi 8 Frw n’ibihumbi 15 Frw, hari n’ameza y’ibihumbi 30 Frw n’ameza y’abantu 8 y’ibihumbi 200 Frw.

 

UMUSEKE.RW