Higiro Thomas yatangije umushinga uzongera abanyezamu b’Abanyarwanda

Umutoza w’abanyezamu ba Gorilla FC akaba n’umwarimu w’abatoza b’abanyezamu (Instructor), Higiro Thomas, yatangije umushinga wo gushaka abana bato bafite impano zo gukina mu izamu.

Mu myaka irenga itanu ishize, mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’umubare muto w’abanyezamu b’Abanyarwanda bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Ibi byafashe indi ntera mu mwaka w’imikino 2023/2024, ubwo amakipe menshi akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere, yifashishije abanyezamu b’abanyamahanga.

Mu makipe 16 akina Rwanda Premier League, izigera ku icumi zabanzagamo abanyezamu b’abanyamahanga.

Ibi byatumye Higiro Thomas atekereza umushinga wo gufasha Igihugu kongera umubare w’Abanyarwanda bakina mu izamu.

Uyu mwarimu w’abatoza b’abanyezamu, yahisemo bamwe mu batoza bazafatanya muri uyu mushinga wo kuzenguruka mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.

Abatoza 10 bazifashishwa mu gushaka aba banyezamu b’abana, babanje gukora amahugurwa kuri iki gikorwa. Aya mahugurwa yabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, abana b’i Kigali mu gice cy’i Nyamirambo bari munsi y’imyaka icyenda kugeza ku bari munsi y’imyaka 17 bakina mu izamu, bazahurira kuri Kigali Péle Stadium Saa Saba z’amanywa.

Bucyeye ku wa Kane tariki ya 27 Kamena, bazajya mu Karere ka Kicukiro ku kibuga cya IPRC-Kigali. Aha hazaza abana bo mu bice bya Remera na Kicukiro n’ahandi hahegereye.

- Advertisement -

Nyuma yo gusoza mu Mujyi wa Kigali, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (Ferwafa), rizamenyesha Higiro Thomas amatariki yo gukomeza iki gikorwa.

Hazakurikiraho Akarere ka Rubavu, hashakwe abana bakina mu izamu. Nyuma y’i Rubavu, hazakurikira Musanze.

Nyuma yo kuva mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, bazagaruka i Kigali baruhuke umunsi umwe ubundi bakomereze mu Majyepfo mu Karere ka Huye, ahazaba hahuriye abana bo muri aka Karere n’abavuye i Nyamagabe.

Nyuma yo kuva i Huye, bazajya i Muhanga, ahazaba hanahuriye abana bavuye mu Karere ka Nyanza. Nyuma y’undi munsi umwe bazahita bajya mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba.

Nyuma yo gushaka abana bafite impano zo gukina mu izamu, abagaragaje impano kurusha abandi, amazina ya bo azahabwa Ferwafa biciye mu Biro by’Umuyobozi wa Tekinike (DTN), kugira ngo babashe gukomeza gukurikiranwa mu bufatanye bwa Irebero Goalkeeper Training Center.

Bamwe mu batoza bazakora muri uyu mushinga, harimo Ingabire Judith, Ally uzwi nka Mabula, Kabalisa Calliope, Amir-Khan, Djuma, Maniraguha Claude, Ndayishimiye Eric, Rashid n’abandi.

Ni abatoza 10
Babanje ku Cyicaro Gikuru cya Ferwafa, bagira ibyo babanza kunoza
Bakoreye kuri Kigali Péle Stadium
Babanje mu mahugurwa akangura ubwonko

UMUSEKE.RW