Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament” rigeze muri 1/2

Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora n’iyo muri 1/4, hamaze kumenyekana amakipe ane yageze muri 1/2 mu irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament.”

Ku wa Kane tariki ya 13 Kamena ni bwo habaye umukino wa nyuma wa 1/4, wabereye kuri Stade Mumena.

Ikipe ya Brésil & Friends yiganjemo abavuka mu Karere ka Rubavu, yatsinze Ramjaane igitego 1-0 biyihesha kugera muri 1/2.

Amakipe yageze muri 1/2, ni Golden Generation izakina na Gatoto FC na Pogba Foundation izakina na Brésil & Friends.

Imikino ya 1/2 izakinwa ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena ku Mumena, hakina Gatoto na Golden Generation Saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Undi mukino wa Brésil & Friends na Pogba Foundation, uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena Saa Cyenda n’igice z’amanywa ku Mumena.

Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament”, risanzwe rifasha abakinnyi kuguma ku rwego rwiza no kwigaragaza ku badafite amakipe.

Igikombe cy’umwaka ushize, kibitswe na Gatoto FC.

Brésil & Friends yiganjemo abavuka i Rubavu
Golden Generation yiganjemo abato
Gatoto FC ibitse igikombe cy’umwaka ushize
Pogba Foundation iri mu zikomeye muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -