Pre-Season Agaciro Tournament: Travel Agency yatewe mpaga

Bitewe no gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa mu irushanwa rya “Pre-Season Tournament 2024”, ikipe ya Travel Agency Line FC itozwa na Lomami Marcel, yatewe mpaga na Brésil & Friends yiganjemo abakomoka mu Karere ka Rubavu.

Tariki ya 6 Kamena, ni bwo habaye imikino ibanziriza iya nyuma isoza iy’amatsinda mbere yo gutangira iya 1/4.

Ikipe ya Travel Agency Line FC itozwa na Lomami Marcel, yatsinze Brésil & Friends ibitego 4-3 biyihesha kugera muri 1/4 ariko iza gukurwamo n’amanyanga yakoze.

Ikipe y’ab’i Rubavu yahise itanga ikirego mu buyobozi bwa “Pre-Season Agaciro Tournament”, ivuga ko abakinnyi, Rachid Mapoli na Iradukunda Zidane batujuje ibisabwa.

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, ubuyobozi bwa “Pre-Season Agaciro Tournament”, bwasanze uwitwa Iradukunda Zidane yarifashishijwe kuri uwo mukino agasimbura uwitwa Iradukunda Clèment nyamara atari mu bakinnyi iyi kipe yatanze ku rutonde rw’abagombaga kuzakoreshwa mu irushanwa.

Uyu Iradukunda Zidane ufite nimero y’Indangamuntu 119880223103036, yari mu bifashishijwe kuri uwo mukino nyamara hakabaye hari uwitwa Iradukunda Clèment.

Kubera ayo makosa, hifashishijwe Ingingo ya Gatatu, ya 10 n’iya 11 z’Amategeko agenga irushanwa “Pre-Season Agaciro Tournament”, Travel Agency Line FC yahise iterwa mpaga y’ibitego 3-0 inakurwaho amanota atatu ahabwa Brésil $ Friends.

Amakipe yageze muri 1/4 ni Brésil & Friends, Gatoto, Pogba Foundation FC, Kimonyi FC, Kacyiru FC, Ubumwe Grande Hotel, Golden Generation na Ramjaane Foundation.

Imikino ya 1/4 izatangira gukinwa ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena hakina Gatoto FC na Kimonyi FC Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade Mumena.

- Advertisement -

Indi mikino izakinwa tariki ya 12-13 Kamena. Kwinjira ni 1000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Travel Agency Line FC yatewe mpaga kubera amanyanga
Brésil & Friends izakinwa 1/4
Gatoto FC iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

UMUSEKE.RW