Espagne yegukanye igikombe cya EURO (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsindiye u Bwongereza ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’i Burayi (Euros 2024) ibitego 2-1, itwara iki gikombe ku nshuro ya kane mu mateka ya yo.

Uyu mukino wa nyuma wa Euros wabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024, i Berlin mu Budage, saa Tatu z’ijoro.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yihariye hafi igice cya mbere cy’umukino cyose ariko ikagorwa no kumenera mu bwugarizi ngo igere ku izamu ; ibyo yakosoye mu gice cya kabiri.

Nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye, Lamine Yamal yakiriye umupira ari ku ruhande rw’iburyo. Yahise yinjira asatira izamu, asa n’ugaruka hagati, arangije arambura umupira mwiza wasanze Nico Williams wari ku ruhande rw’ibumoso yirukanka agana mu rubuga rw’amahina. Uyu musore ufite inkomoko muri Ghana yahise arekura ishoti rikomeye mu izamu, kiba kiranyoye.

Abongereza bahise bakora impinduka zihuse ngo barebe ko bagombora, binjizamo rutahizamu Ollie Watkins wabatabaye ubushize ndetse na Cole Palmer.

Izi mpinduka zabahiriye kuko ku munota wa 73 gusa bari bamaze kugombora.  Bukayo Saka yabonye umupira ku ruhande rw’iburyo arangije awucomekera Jude Bellingham wari mu rubuga rw’amahina.  Bellingham na we yahise asubiza umupira wihuse inyuma, maze Cole Palmer wari inyuma gato ahita atera ishoti ry’ingufu mu nguni y’izamu, igitego kiba kirinjiye.

Igitego cyakoze ikinyuranyo muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 86. Cyatsinzwe na Mikel Oyarzabal wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye kapiteni Alvaro Morata. Ni igitego cyavuye ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na  Marc Cucurella usanzwe ukinira Chelsea.

U Bwongereza bwashoboraga kubona igitego cyatuma bajya mu minota 30 y’inyongera, ariko iyo Declan Rice na Marc Guehi bagerageje gutsindisha umutwe bakayigarura.

Umukino warangiye Espagne yegukanye igikombe cyayo cya kane cy’iri rushanwa riri mu yarebwa cyane ku Isi, ica agahigo k’Ubudage bubitse ibikombe bitatu.

- Advertisement -

Ibyo bagezeho barabikoreye cyane kuko Espagne yagize irushanwa ryiza muri rusange. Yatsinze imikino irindwi yose yakinnye muri iri rushanwa, itsinda ibitego 15 mu gihe yo yinjijwe bine gusa.

Ni irushanwa kandi ryahiriye cyane Lamine Yamal w’imyaka 17 kuko yarishyiriyemo uduhigo dutandukanye turimo  kuba ari we mukinnyi muto kurusha abandi watsindiyemo igitego kuva ryatangira gukinwa.

Espagne yegukanye EURO ku nshuro ya Kane
Umutoza w’u Bwongereza, yihanganishije abarimo Jude
Rodri na bagenzi be mu byishimo
2008&2024
Espagne ibitse zahabu
Lamine Yamal yabaye umukinnyi muto w’irushanwa
Nico Williams yabaye umukinnyi w’umukino
Byari ibyishimo ku kipe y’Igihugu ya Espagne
Rodri yabaye umukinnyi w’irushanwa
Yamal na Nico bafashije cyane Espagne
Rodri ari mu bo Espagne ikesha iki gikombe
Ibyishimo bya Cole Palmer na Kane ntibyatinze
Espagne ntiyatumye u Bwongereza butindana ibyishimo
Cole Palmer yatanze byose ariko ntibyari bihagije
Ibyishimo by’igitego
Ni abasore buri umwe azi uko mugenzi we akina

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW