Biciye mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate mu gice cya Shotokan mu Rwanda, ISKF, abakina uyu mukino barenga 100 bahawe amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, ni bwo habaye amahugurwa yari yateguwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate mu gice cya Shotokan mu Rwanda, ISKF. Yitabiriwe n’abarenga 100 bakina uyu mukino mu Rwanda.
Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuzamura urwego rwa tekinike ku bakina uyu mukino.
Mbere y’uko atangira, Umuyobozi wa ISKF akaba n’umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Nduwamungu Jean Marie Vianney, yasabye aba bakarateka kuzabyaza umusaruro ubu bumenyi kugira ngo bafatanye kuzamura uyu mukino mu Rwanda.
Nyuma yo guhugurwa, abahuguwe bashimiye ISKF yabashije kubongerera ubumenyi mu mukino basanzwe bakina kandi bakunda, ariko kandi basaba ko hazajya haboneka amahugurwa menshi yabafasha kongera ubumenyi.
Abarimu mpuzamahanga barimo Sensei Nduwamungu Jean Marie Vianney ufite Dan eshanu, Sensei Bugabo Amile ufite Dan eshanu, Sensei Mbarushimana ufite Dan eshanu, ni bo babashije gutanga amasomo muri aya mahugurwa ndetse bashimira abakarateka bayitabiriye baturutse mu makipe agera kuri 20 yo mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, abahuguwe bose bahawe Impamyabumenyi. ISKF imaze kugira amakipe 11 y’amanyamuryango ya yo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uru Rugaga rwaboneyeho kumenyesha abanyamuryango ko andi mahugurwa ateganyijwe tariki ya 3 Kanama uyu mwaka.
UMUSEKE.RW