Liberation Cup: Kepler yongeye gutanga ubutumwa (AMAFOTO)

Ikipe ya Kepler VC yasuzuguye REG VC iyitsinda amaseti 3-0, Police WVC yongera kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibohora (Liberation Cup) itsinze RRA WVC amaseti 3-1.

Iyi mikino yombi yabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, muri Petit Stade Amahoro. Iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya kabiri ni ryo rushanwa rya mbere rikiniwe muri Petit Stade nyuma yo kuvugururwa.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Kepler VC y’Umutoza Nyirimana Fidele ndetse na REG VC. Aya makipe yakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona rw’umwaka w’imikino wa 2023/2024 kuko imwe yabaye iya kabiri, indi iba iya gatatu.

Iyi kipe y’Abashinzwe iby’Ingufu ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko yatsinzwe amaseti 3-0. Kepler yatwaye iseti ya mbere ku manoa 25-15, yongera guhita itwara iya kabiri ku manota 25-13. Abakunzi ba volleyball batekereje ko nibura REG igomba kugira icyo ikora igatwara iseti ya nyuma yayisubiza mu mukino, ariko si ko byagenze kuko yatsinzwe n’iseti ya nyuma ku manota 25-18.

Mu mukino w’abari n’abategarugori wabanjirije uyu, nk’uko byari  byitenzwe na benshi Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-21, 19-25, 25-20, 25-17).

Kuri iki Cyumweru ni bwo harakinwa imikino ya nyuma isoza iri rushanwa rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore, urahuza Ruhango WVC yasezerewe na APR WVC ndetse na RRA yasezerewe na Police WVC. Uyu mukino ubimburira iyindi urakinwa saa Tanu za mu gitondo.

APR VC ibitse Igikombe cyo Kwibohora cy’umwaka ushize, izakina na REG saa Munani mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo.

Imikino ya nyuma iratangira guhera saa Kumi, ubwo APR WVC y’Umutoza Peter Kamasa na Police WVC ziraba zongera guhurira kuri uyu mukino wa nyuma nk’uko umwaka ushize byagenze. Umwaka ushize Police WVC ni yo yegukanye igikombe.

- Advertisement -

Umukino karundura mu bagabo urakinwa saa Kumi n’ebyiri hagati ya Police VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR VC ndetse na Kepler yawugezeho nyuma yo kwandagaza REG VC.

Kwinjira muri Petit Stade ku bashaka kureba imikino y’uyu munsi isoza irushanwa ni ukugura itike y’amafaranga 5,000 Frws.

Umukino wa Kepler na REG wagaragaje urwego rwo hejuru
Umutoza wa Kepler VC, Nyirimana Fidèle ntiyigeze yicara
Umukino wari ishyiraniro
Bahanganye karahava
Volleyball yagarutse
Mahoro Yvan yongeye kwiyerekana
Ibyishimo byari byinshi kuri Kepler VC
Abayobozi batandukanye ba FRVB na Zone V, bari baje kwihera ijisho
Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Rafael, ari mu barebye uyu mukino
Police WVC yongeye guhurira na APR WVC ku mukino wa nyuma
Kepler yongeye gutanga ubutumwa
REG VC yagize umunsi mubi
Habanje umukino w’abakobwa
Ibiro byavuzaga ubuhuha

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW