Rayon Sports yavuze ku mutoza mushya

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha, ari na bwo azatangira akazi.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha.

Iyi myitozo yakoreshejwe na Rwaka Claude usanzwe ari umutoza w’ikipe y’abari n’abategarugori ndetse na Mazimpaka André uherutse gutangazwa nk’umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.

Umuvugizi wa Rayon Sports yabajijwe n’itangazamakuru ibijyanye n’umutoza mukuru udahari, maze  asubiza ko bitarenze mu Cyumweru kimwe azaba yahageze.

Ati “Dusigaje ibyumweru birindwi kugira ngo shampiyona itangire. Harimo iminsi ihagije kugira ngo abakinnyi bakore ibyo umutoza yifuza. Ntabwo byakunze ko dutangirana na ‘staff technique’ tuzakorana m mwaka utaha w’imikino  yuzuye kuko murabizi ko hari byinshi byagiye bihinduka.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko kugeza ku itariki 15 z’ukwezi turangije [Kamena] hari undi mutoza twari dufite ; twaratandukanye ku mpamvu twagiye gusobanura. Umutoza wacu mushya n’abo bazakorana, byitezwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo bazatangazwa ku mugaragaro, bakanatangira akazi”.

Muri iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi 20 harimo amasura mashya y’abakinnyi baherutse kugurwa, barimo Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient. Ni imyitozo kandi yakozwe na Ishimwe Fiston wakiniraga As Kigali na Aruna Majaliwa utari uherutse mu mwambaro wa Rayon Sports nyuma y’ibibazo yagiranye n’ikipe byaturutse ku mvune yari yagize.

Mu bakinnyi batagaragaye mu myitozo barimo Omborenga Fitina uheruka gusinya avuye muri mukeba, Kapiteni Muhire Kevin n’abandi barimo Charles Baale.

Ngabo Roben yavuze ko Omberanga Fitina yahawe uruhushya rwo kudakora imyitozo ariko ko ku munsi ko uyu munsi ayibonekamo.

- Advertisement -

Ati “ [Omborenga Fitina] ni umukinnyi wacu utakoze imyitozo kubera ko yasabye ubuyobozi uruhushya bitewe n’uko hari ibyo yagombaga kubanza gutunganya mu buzima bwe bwite kugira ngo atangirane na bagenzi be imyitozo… Ariko guhera ku munsi w’ejo azaba ahari”.

Abandi bakinnyi byitezwe ko bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, nk’uko Ngabo yabivuze, barimo Kapiteni Muhire Kevin, mu gihe Charles Baale we ari mu nzira aza.

Ku mukinnyi Ishimwe Fiston wakiniye amakipe nka Marines FC, APR FC na As Kigali, umuvugizi wa Gikundiro yirinze kugira byinshi amutangazaho, asezeranya abantu ko ibye bazabimenya mu minsi iri imbere.

Mu mwaka w’imikino ushize iyi kipe ya rubanda yasoreje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona yatwawe na APR FC. Byitezwe ko shampiyona ya 2024/25  izatangira tariki 18 Kanama 2024.

Umuvugizi wa Rayon Sports yemeje ko mu minsi irindwi iyi kipe izaba ifite umutoza mukuru
Aruna Madjaliwa yagarutse mu myitozo
Rukundo wavuye mu Amagaju FC, yatangiye akazi mu kipe ye nshya
Seifu yakoze imyitozo

 

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW