Aba-Rayons bahanye igihango na Azam FC

Uretse gukina umukino wa gicuti ku munsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, abakunzi ba Murera bahanye igihango na Azam FC bayisezeranya kuzayishyigikira ubwo izaba ikina na mukeba, APR FC mu mukino w’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 kuri Kigali Péle Stadium, habereye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzania. Ni umukino waje ukurikira ibirori byo kwerekana abakinnyi bazifashishwa muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 ku makipe yombi.

Uyu mukino wahujwe n’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, warangiye Azam FC itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Lusajo Mwakienda. Ubwo iyi kipe iterwa inkunga n’uruganda rwa Azam muri Tanzania, yarimo yerekana abakinnyi izifashisha, abakunzi ba Rayon Sports bayeretse urukundo rudasanzwe ndetse bayisezeranya kuzayishyigikira mu minsi iri imbere.

Aba-Rayons bayisezeranyije ko ubwo izagaruka mu Rwanda gukina na APR FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, bazayitiza umurindi kugira ngo izabashe kubatsindira umukeba.

Mu rwego rwo gusobanura ko izi mpande zombi zagiranye igihango, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko ubuyobozi bwa Azam FC bwemereye abakunzi ba Rayon Sports kuzabaha imipira yo kwambara [jerseys] 1500 y’iyi kipe kugira ngo nibaza kubashyigikira bazabe basa.

Umukino ubanza uzahuza Azam na APR uzabera muri Tanzania tariki ya 23 Kanama 2024, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe gusa ukazabera muri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Aba-Rayons basezeranyije Azam FC kuzayishyigikira ubwo izaba igarutse i Kigali
Bahise bajya kwifatanya n’aba-Rayons
Amashyi yakomwe ubwo impande zombi zahanaga igihango
Azam FC yavuye mu Rwanda imwenyura

UMUSEKE.RW