Bien Aime yaje i Kigali gukorana indirimbo na Bruce Melodie

Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Bien Aime Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauiti Sol yasesekaye i Kigali, kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Kanama 2024.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’umuhanzi Bruce Melodie bafitanye imishinga y’indirimbo, akaba aje mu Rwanda kugira ngo bafate amashusho yayo.

Akigera mu Rwanda, yatangaje ko ahakunda cyane kandi ko iyo ari mu Rwanda aba yumva ari mu rugo atekanye, kuko yemeza ko ari mu rugo ha Kabiri.

Abajijwe icyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye, yavuze ko ari ibintu by’agaciro cyane, kuko yemeza ko Bruce ari umuhanzi ukomeye kandi ufite impano.

Ati “Gukorana na Bruce Melodie bisobanuye buri kimwe kuri njye. Nahoze nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda.”

Ati “Ndashimira Bruce Melodie kuba yaremeye gukorana nanjye, kuko ni umuhanzi mpuzamahanga ufite impano itangaje.”

Bien Aime Baraza ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Kenya, yavuzeko uretse Bruce Melody akunda mubahanzi bo mu Rwanda, Hari n’abandi yiyumvamo ndetse ashaka gukorana nabo harimo Mike Kayihura na Kivumbi King.

UMUSEKE.RW