Cricket: U Rwanda rugiye kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi

Igihugu cy’u Rwanda cyemeje ko kigiye kwakira imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket.

Ni irushanwa ry’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri rusange. Iyi mikino izakinwa tariki ya 20-27 Kanama 2024, kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga.

Ibihugu umunani biri mu cyiciro cya Kabiri [Division two], ni byo bizaba bihataniye iyi tike. Ibyo bihugu birimo Kenya, Ghana, Lesotho, Mozambique, Malawi, Botswana, Eswatini na Sierra Léone.

Mu cyiciro cya mbere [Division one], u Rwanda rwo ruri kumwe na Tanzania, Namibia, Uganda, Nigeraia na Zimbabwe. Aya makipe atandatu yo mu cyiciro cya mbere, aziyongeraho abiri azava mu cyiciro cya kabiri kugira ngo abe umunani, maze azishakemo izizajya mu gikombe cy’Isi. Imikino yo muri iki cyiciro na yo izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Byiringiro Emmanuel, ahamya ko guhabwa irushanwa nk’iri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bangavu batarengeje imyaka 19, bisobanuye icyizere u Rwanda rufitiwe n’Impuzamashyirahamwe ry’Umukino wa Cricket ku Isi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi bisobanura ko u Rwanda ruri ku isonga mu gutegura neza amarushanwa atandukanye rwakira. Yashimangiye kandi ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iteguye neza mu mpande zose.

U Rwanda ruri mu cyiciro cya mbere
Mu gihe u Rwanda ruzaba rubonye itike y’Igikombe cy’Isi, bizaba ari inshuro ya Kabiri rukina iyi mikino
Gahunda y’imikino izabera i Kigali muri uku kwezi

UMUSEKE.RW