Gen Mubarakh yahaye umukoro abakinnyi ba APR

Ubwo yasuraga abakinnyi b’ikipe y’Ingabo i Shyorongi, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga yabibukije ko iyo bari mu kibuga baba ari abasirikare kandi nta Ngabo y’u Rwanda itsindwa.

Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza na Azam FC igitego 1-0 mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League, ikipe ya APR FC ikomeje gukaza imyitozo itegura umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Mu kuyitera ingabo mu bitugu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasuye iyi kipe aho ikorera imyitozo kuri Stade I Kirenga i Shyorongi.

Ubwo yaganiraga na bo, Gen. Mubarakh Muganga yibukije aba bakinnyi ko bakinira ikipe y’Ingabo kandi ko na bo iyo bari mu kibuga baba ari abasirikare kandi abasirikare b’u Rwanda badatsindwa. Umugaba Mukuru w’Ingabo kandi, yari kumwe na Maj Gen. Nyakarundi Vincent usanzwe ari Umujyanama w’Ubuyobozi bwa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwaniraku Butaka.

Yagize ati “Iyi ni ikipe ya Gisirikare ariko namwe burya mu kibuga muba muri abasirikare. Mugomba kubyerekana mugatahana intsinzi. Kandi twizeye ko kuri uyu mukino wa Azam FC turi kwitegura, muzaduha intsinzi.”

Kugira ngo APR FC ibashe gusezerera Azam FC muri iki cyiciro cy’ibanze, birayisaba kuzatsinda byibura ibitego 2-0 cyangwa ikazatsinda igitego 1-0 ubundi zikajya muri penaliti, sakindi ikazaba ibyara ikindi.

Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe kuzakinwa ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro Saa cyenda z’amanywa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ko bafite ubushobozi bwo gusezerera Azam FC
Abakinnyi basuwe bibutswa ko iyo bari mu kibuga baba ari abasirikare kuko bakinira ikipe y’Ingabo
Bashashe inzobe bagaruka ku cyatuma bazabona intsinzi

UMUSEKE.RW