Javanix yasobanuye ibyibazwa ku ndirimbo yakoranye na Bosebabireba-VIDEO

Umuhanzi Javanix yahishuye byinshi ku byibajijwe ku ndirimbo “Nzakagendana” ikomeje gukundwa n’abafite imyemerere itandukanye n’uko yahuje na Theo Bosebabireba.

Javanix ukomoka mu Karere ka Rusizi, amaze kwigizaho abakunzi nk’umuhanzi ubikora nk’akazi kamutunze.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo P. Fla, Fireman, Khalifan Govinda, The Same n’abandi benshi.

By’umwihariko uyu muhanzi akomeje kugarukwaho biturutse ku ndirimbo yitwa “Nzakagendana” yasubiranyemo n’umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba.

Iyo ndirimbo yasubiranyemo na Bosebabireba ni iy’umuhanzi witwa Safari Isaac nawe wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Avuga ko guhuza na Theo Bosebabireba ndetse no kwemererwa na Safari Isaac gusubiramo indirimbo ye, abifata nko gushaka kw’Imana, bigakubitiraho ko muri iyi minsi ari kwibanda ku ndirimbo zigaruka ku ijambo ry’Imana.

Ati “Ntibyari byoroshye kubona aba bagabo bombi bubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, twaricaye turaganira, tubyemeranyaho. Imana ibiha umugisha.”

Akomeza avuga ko ibyo wakora byose mu buzima utari kumwe n’Imana nta na kimwe wageraho akaba ari nayo mpamvu mu mwuga yihebeye, Imana igomba kuza imbere.

Ati “Niyo mpamvu nsigaye nkunda gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo nkora, n’izisanzwe nzajya nzikora ariko n’ubwo butumwa mbugeze ku bantu b’Imana.”

- Advertisement -

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bitsa ku rukundo rw’Imana n’ibyiza by’agakiza ngo kuko kabarinze ibyago biterwa n’ubusinzi n’ubuzima bukakaye bwo ku muhanda.

Javanix ati “Shimira Imana nta shaza imirimo ikora irenga amagana, kuba uriho uri tayali, shimira Imana nta shaza.”

Indirimbo “Nzakagendana” yakozwe na Producer Logic Hit It umaze igihe ukorana na Javanix naho amashusho atunganywa na Yvper.

Reba indirimbo Nzakagendana ya Javanix ft Theo Bosebabireba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW