Kigali Péle igiye kongera kwakira imikino ya nijoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko kuri Kigali Péle Stadium, hazakomeza kubera imikino ihabera nijoro nk’uko byari bisanzwe, mu gihe uru rwego rwaherukaga kuvuga ko nta Moteri itanga urumuri ruhagije ihari.

Ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2024, ni bwo Umujyi wa Kigali wari wavuze ko nta mikino ya nijoro izongera kubera kuri Kigali Péle Stadium kubera ko urumuri rutangwa na Moteri rwifashishwa kuri iyi Stade, rudahagije.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ari mu ba mbere bahise banenga Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho yagaragaje ko ari uburangare kuba uru rwego nta Moteri itanga urumuri ruhagije, rufite.

Mu gihe hatarashira n’amasaha 24, Umujyi wa Kigali wemeje ko uretse imikino y’uyu munsi yo yamaze guhindurirwa amasaha, indi izakurikiraho ishobora kuzahakinirwa ku masaha y’ijoro nk’uko byari bisanzwe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yemereye UMUSEKE ko mu gihe Moteri batumije itaragera mu Rwanda, hashatswe ikindi gisubizo.

Ati “Yego igisubizo kirahari. Hari iyo dusanzwe dukoresha ariko kandi dufite n’abo dukorana na bo kugira ngo igihe hakenewe iyiyunganira iboneke mu gihe tugitegereje ko ifite ubushobozi busabwa yatumijwe binyuze mu masoko asanzwe atangwa na Leta, izaba yabonetse mu mezi make ari imbere.”

Abajijwe niba hari imikino ya nijoro ishobora kongera kuhabera muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, yaciye amarenga ko izahabera uretse iy’uyu munsi yamaze guhindurirwa amasaha

Ati “Yego ishobora kuhabera.”

Mu mikino yahinduriwe amasaha kuru uyu wa Gatanu, harimo uwa Rayon Sports n’Amagaju FC byakuwe Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro ushyirwa Saa Cyenda z’amanywa, n’uwa Gasogi United na Marines FC wakuwe Saa Cyenda z’amanywa ugashyirwa Saa sita n’Igice z’amanywa.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi Rwanda Premier League Ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere, yari yasohoye Itangazo rivuga ko nta mikino ya nijoro izongera kuri Kigali Péle Stadium muri uyu mwaka w’imikino.

Igisubizo ku mikino ya nijoro ibera kuri KPS, cyabonetse

UMUSEKE.RW