Biciye mu bufatanye busanzweho, umuryango mugari wa Kiyovu Sports n’uwa AS Kigali, yitabiriye Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka “CarFreeDay” itegurwa n’Umujyi wa Kigali usanzwe ari umufatanyabikorwa w’izi kipe zombi.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ni bwo habaye Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka “CarFreeDay” isanzwe itegurwa n’Umujyi wa Kigali.
Ni Siporo yigabirwa n’abatuye Umujyi wa Kigali bose ndetse n’abo mu nkengero za wo.
Mu bitabiriye “CarFreeDay” y’uyu munsi, harimo n’amakipe asanzwe afitanye ubufatanye n’Umujyi wa Kigali. Ayo ni Kiyovu Sports na AS Kigali.
Izi kipe zombi uretse kuba zitabiriye iyi Siporo Rusange, zanazanye amakipe y’abato azishakimiyeho (Juniors) mu bahungu n’abakobwa.
Ku ruhande rwa AS Kigali, Bayingana Innocent Ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya yo, Halufane Djuma Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali WFC, Mukiza Abdulkarim usanzwe ari umutoza w’ingimbi za AS Kigali ndetse na Ayubu Ushinzwe ibikoresho by’iyi kipe, bose bari bitabiriye iyi Siporo.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, abarimo Perezida, Nkurunziza David, Minani Hemedi usanzwe ari Umuvugizi wa yo, Makuta Robert Ushinzwe umutungo, Déo utoza abato, umutoza, Bipfubusa Joslin na Ruyumbu Cyusa Delphin Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, bose bari bahari.
Aba bose bahagurukiye ku Biro by’Umujyi wa Kigali, bakora urugendo rwabagejeje kuri Kigali Convention Center. Aha bahahuriye na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard.
CarFreeDay isanzwe ari Siporo ikorwa kabiri mu kwezi, aho abatuye mu Mujyi wa Kigali n’izindi Ntara z’u Rwanda, bashishikarizwa kuyitabira kugira ngo bahorane ubuzima bwiza.
- Advertisement -
Iyakozwe kuri iki Cyumweru, yari iya Kabiri muri ebyiri zisanzwe zikorwa. Bivuze ko indi izakorwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri 2024.
UMUSEKE.RW