Korali Rangurura yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Tuzigumira muri Wowe”

Korali Rangurura yo mu Itorero rya ADEPR Gihogwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Tuzigumira muri Wowe” ishishikariza buri mu Kristu gushikama ku Mana kuko uwizera bituma abaho ubuzima bufite ireme.

“Tuzigumira muri Wowe” yagiye hanze ku wa 14 Kanama 2024, yumvikanamo amagambo aha agaciro ibyo Imana yakoreye Itorero n’ibyo igenda ikorera abayiringira bose.

Korali Rangurura yanditse iyi ndirimbo mu kwerekana ko nubwo abantu banyuze mu bihe bikomeye ariko hari Imana ishobora byose, ihindura ibyananiranye kandi itajya ihindurwa n’ibihe, mu bihe bigoye abantu yitwa Imana no mu bihe byiza yitwa Imana.

Hari aho bavuga bati ” Ni umukozi w’umuhanga, ni wowe urera imfubyi zikiga zikaminuza, abapfakazi babayeho mu buzima bwo gushima. Ibyo wadukoreye Mana ni byinshi ntibitwemerera guceceka.”

Mu kiganiro na UMUSEKE, Umuyobozi wa Korali Rangurura, Kwizera Simeon, yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko kwemera Imana ari ingenzi mu buzima kandi ko bagomba guhora iteka baha agaciro imirimo Imana ikora.

Ati ” Twongeye kwitsa ku mbaraga zikomeye z’Imana kuko zigenda zigaragaza mu buryo butandukanye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yakomeje ati ” Turongera tugashimangira ko buri mu Kristu akwiye gushikama ku Mana kuko bituma uwizera abaho ubuzima bufite ireme, bumutandukanya n’ubuzima bw’imirimo mibi yangiza kandi ikagira ingaruka ku mibereho ye.”

Indirimbo “Tuzigumira muri Wowe” yafashwe mu buryo bw’imbonankubone ( Live Recording) mu giterane ngarukamwaka cya” Rangurura Evangelical Week 2024″ gitegurwa n’iyi Korali yo muri ADEPR Gihogwe.

Kugeza ubu Korali Rangurura imaze kwandika indirimbo zirenga 300 harimo iziri ku mizingo y’amajwi Itandatu n’uwa Karindwi urimo gukorwa ndetse n’iziri ku mizingo y’amashusho Itatu.

- Advertisement -

Reba hano Tuzigumira muri Wowe ya Rangurura Choir

Korali Rangura yo muri ADEPR Gihugu iri mu zikunzwe mu Rwanda
Iri muri Korali zifite amateka mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW