Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Manishimwe Djabel yasinyiye ikipe ya Naft Al-Wasat yo muri Iraq.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha igice cy’imbere, yahawe ikaze muri Naft Al-Wasat ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Iraq.

Djabel yakiniraga Quwa Al-Jawiya na yo yo muri icyo gihugu. Yakiniye kandi Air Force Sport Club yo muri iki gihugu.

Manishimwe yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS. Yazamukiye mu makipe y’abato yo mu Karere ka Gatsibo.

Djabel asanzwe akina muri shampiyona ya Iraq
Si mushya muri shampiyona ya Iraq

UMUSEKE.RW