Hahamagawe ingimbi zitegura CECAFA U20

Umutoza Eric Nshimiyimana yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 29 barimo batatu bakina hanze, bazatoranywamo abazakina imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyo myaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ni bwo urutonde rw’aba basore b’Umutoza Eric Nshimiyimana rwagiye hanze.

Ikipe ya Gasogi United ni yo ifite abakinnyi benshi kuri uru rutonde, aho ifitemo bane, mu gihe abakina hanze y’u Rwanda ari batatu; ukina muri Suède, mu Bufaransa ndetse n’ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakinnyi baturutse hanze uko ari batatu, bose bakina mu gice cy’ubusatirizi.

Umwiherero w’iyi Kipe y’Igihugu y’Abato uzatangira ku munsi wejo ku Cyumweru bitegura irushanwa nyirizina rizabera ku bibuga bitatu byo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, hagati ya tariki 6-20 Ukwakira 2024.

Amavubi ari mu itsinda rimwe na Tanzania izaba iri mu rugo, Kenya, Djibouti na Sudan.

Hahamagawe 29 bagomba gutangira umwiherero
Ingimbi zitarengeje imyaka 20, zigiye kujya muri CECAFA izabera muri Tanzania

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW