Rayon Sports y’Abagore na AS Kigali zigiye kongera gucakirana

Nyuma yo guhura inshuro enye mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club na AS Kigali Women Football zigiye kongera guhura mbere y’itangira rya shampiyona.

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira muri ruhago y’u Rwanda mu Bagabo ndetse no muri bashiki ba bo, habanza gukinwa umukino w’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda, Super Coupe.

Iri rushanwa rihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye icy’Amahoro. Muri shampiyona y’Abagore mu Cyiciro cya Mbere, Rayon Sports WFC yegukanye byombi.

Ibi ni byo byatumye AS Kigali WFC yabaye iya kabiri, ihita ibona amahirwe yo kuzakina na Rayon Sports WFC mu mukino wa Super Coupe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, ryandikiye amakipe yombi riyamenyesha, uyu mukino uzaba tariki ya 26 Nzeri 2024 Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Stadium.

Mu mwaka ushize w’imikino, izi kipe zahuye kane. Kabiri muri shampiyona na kabiri muri 1/2 cy’Igikimbe cy’Amahoro. Rayon yatsinzemo kabiri, AS Kigali itsindamo rimwe, zinganya rimwe.

Gusa ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yegukanye igikombe cy’Intwali muri Gashyanyare uyu mwaka nyuma yo gutsinda iyo mu Nzove igitego 1-0.

Zigiye kongera gucakirana
Umukino wa zo ntujya woroha
AS Kigali WFC yatakaje abakinnyi yagenderagaho bagiye muri mukeba
Rayon Sports WFC izakina idafite umunyezamu wayikiniraga umwaka ushize, Itangishaka Claudine

UMUSEKE.RW