Umurambo w’umwana wasanzwe muri Mpazi

Muri ruhurura izwi nka Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara, hasanzwemo umurambo w’umwana w’umuhungu bikekwa ko yishwe n’amazi.

Ku manywa ya tariki ya 3 Nzeri 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababari ivuga ko umwana witwa Muhirwa Dany w’imyaka 13, yitabye Imana aguye muri ruhurura ya Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara.

Amakuru y’urupfu rwa Muhirwa, yamenyekanye ubwo abandi bana batamenyekanye, bagiye kogera muri Mpazi maze bamukandagiraho aho yari hasi mu isayo, maze babona umurambo we urazamutse.

Aba bana bahise batabaza nyuma yo kubona ko ari umuntu witabye Imana, maze inzego zitandukanye zihita zihutira kuza gukurikirana.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yigaga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya GS St Joseph Kabgayi, akaba yari agiye mu mwaka wa Kabiri.

Yari yaje gusura Papa we utuye mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Mpazi, Umudugudu wa Kora. Muhirwa yari yaje gutwara ibikoresho by’ishuri, cyane ko umwaka w’amashuri 2024-25, uzatangira ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri.

Umurambo wa nyakwigendera, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kimisagara na Gitega (Ufiteyezu Jean Damascène) (Mugambira Étienne), kuri uru rupfu rwa Dany, ariko nta n’umwe wabashije kwitaba telefone ye igendanwa.

Ruhurura ya Mpazi si ubwa mbere humvikanye inkuru y’urupfu wayiguyemo, cyane ko mu gihe cy’imvura hakunze kumvikana abagwa muri iyi ruhurura.

- Advertisement -
Mu myaka ishize, ruhurura ya Mpazi yari iteye impungenge

UMUSEKE.RW