Abatoza 30 b’Abanyarwanda, babiri bo muri Kenya n’umwe wo muri Cameroun, batoza umukino wa Volleyball, basoje amahugurwa yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi (FIVB Coaching Level II), yaberaga i Kigali.
Ni amahugurwa yatangiye ku wa 19 ageza ku wa 23 Nzeri 2024. Abatoza 30 b’Abanyarwanda, ni bo bahuguwe. Harimo kandi babiri bakomoka muri Kenya n’umwe ukomoka muri Cameroun.
Umwarimu w’abatoza ba Volleyball ukomoka muri Autriche, Johann Hubber, ni we wahuguye aba batoza bose.
Ubwo yasozwaga, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umuringa Alice ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Rafael, bose baje gushimira aba batoza.
Mu bahuguwe kandi, harimo abakinnyi bagikina nk’ababigize umwuga ariko bitegura kwinjira mu mwuga w’ubutoza. Aha harimo Mahoro Yvan wa Kepler VC, Ntagengwa Olivier wa Police VC n’abandi.
Mu batoza 32 b’Abanyarwanda bakoze aya mahugurwa, umwe muri bo ni we utarabashije gutsinda amasomo yo kumuhesha Impamyabumenyi.
UMUSEKE.RW