Basketball: REG WBBC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe – AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda umukino wa Gatatu muri irindwi ya Kamarampaka izasiga hamenyemanye ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abagore muri Basketball, ikipe ya REG WBBC yiyongereye amahirwe yo kwegukana icy’uyu mwaka 2024-25.

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, ni bwo habaye umukino wa Gatatu wa Kamarampaka muri irindwi izatanga ikipe izegumana igikombe cya shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere muri Basketball.

Ni umukino wahuje APR WBBC na REG WBBC, cyane ko ari zo zageze ku mukino wa nyuma. Ikipe y’Ingabo yari yatsinzwe imikino ibiri ya mbere, yasabwaga byinshi kuri uyu mukino.

Ikipe ya Sosiyete y’Ingufu n’Amashanyarazi, nta kosa yigeze ikora, kuko yatsinze uyu mukino ihita yiyongerera amahirwe menshi yegera igikombe cy’uyu mwaka.

Agace ka mbere k’umukino karangiye REG WBBC iri mbere n’amanota 24-13, aka Kabiri karangira gatsinzwe n’ikipe ya APR WBBC ku manota 24-17.

Byatumye igice cya Mbere kirangira n’ubundi REG iri mbere n’amanota 41-37. Benshi bibazaga ko ikipe y’Ingabo ishobora gukuramo iki kinyuranyo ariko byakomeje kuyigora.

Agace ka Gatatu kegukanywe n’ikipe ya Sositeye y’Ingufu n’Amashanyarazi, ku manota 19-13 ndetse inatsinda aka Kane ku manota 22-16, maze umukino urangira REG WBBC itsinze n’amanota 82-66.

Wahise uba umukino Gatatu iyi kipe itsinze yikurikiranya. Bivuze ko muri ine isigaje gukinwa, isabwamo intsinzi imwe gusa igahita yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka 2024-25.

Umukino wa Kane uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade.

- Advertisement -
Abakinnyi ba REG WBBC bongeye kuba beza mu mukino
Ni umukino uba urimo guhangana
REG WBBC yatsinze uduce dutatu muri tune tugize umukino
Ikipe y’Ingabo yatsinze agace ka Kabiri gusa
Kantore Sandra (Dumi) ashaka inzira yo kujya gutsinda
Abakinnyi ba APR WBBC bongeye gutakaza umukino
Ikipe y’Ingabo yatanze byose yari ifite ariko ntiwari umunsi wa yo
Aba REG WBBC bo byose bakoze byabakundiye
Abeza ba APR WBBC na bo byari byanze
REG WBBC yabaye nziza mu gice kinini cy’umukino
Buri kanya yabaga iri gukora amanota


UMUSEKE.RW