Ibyemezo byavuye mu nama ya RPL n’abayobozi b’amakipe

Nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe kuyitegura, Rwanda Premier League Board, hafashwe ibyemezo birimo ko amwe mu makipe azajya akomeza gukina shampiyona kabone n’ubwo haba hari umwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo habaye inama yari nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’Urwego ruyiyobora. Icyari kigamijwe muri iyi nama, ni ukungurana ibikerekezo ku cyakorwa kugira ngo imikino y’ibirarane bya shampiyona igabanuke kabone n’ubwo hazajya harimo umwiherero w’Amavubi.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ariko yakwishimirwa n’abasanzwe bakurikirana shampiyona y’u Rwanda, ni uko mu gihe hari umwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, shampiyona izajya ikomeza gukinwa.

Bemeranyije ko ikipe zose zizajya ziba zidafite byibura abakinnyi batatu kuzamura, zizajya zikomeza gukina shampiyona. Hemejwe kandi ko iminsi y’umwiherero w’Amavubi igabanywa ikagera kuri itanu aho kuba ibyumweru bibiri.

Kimwe mu byajyaga bituma habaho ibirarane byinshi bya shampiyona, ni uko umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spitiller, yajyaga afata abakinnyi igihe kinini ndetse byakomeje kwinubirwa na benshi. Amakipe azajya yubahiriza ingengabihe aba yahawe.

Ikirenze kuri ibi kandi, mu gihe abakinnyi b’ikipe runaka bazajya baba bagarutse mu makipe ya bo, Rwanda Premier League ifite ububasha bwo gutangaza uko imikino y’ibirarane izajya ikinwa.

Iyi nama yanemeje ko amakipe agomba gukina imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, mbere y’uko abakinnyi bazaba bahamagawe bajya mu mwiherero w’Amavubi wo gutegura umukino wa Djibouti mu gushaka itike yo kujya muri CHAN.

Umwiherero w’Amavubi uzajya ufata iminsi itanu

UMUSEKE.RW