Indi kipe y’Abagore yungutse umufatanyabikorwa

Nyuma ya Inyemera WFC na Indahangarwa WFC zikina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagore, indi yitwa Macuba WFC yo mu cyiciro cya Kabiri, yungutse umufatanyabikorwa.

Igikorwa cyo kwerekana uyu mufatanyabikorwa w’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamasheke, cyabaye kuri uyu wa Gatanu. Kitabiriwe n’abarimo Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille.

Ikipe ya Macuba Women Football Club ibarizwa mu cyciro cya Kabiri muri shampiyona y’Abagore, yatangaje kandi yerekana Ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic  nk’umufatanyabikorwa wa yo mukuru, mu muhango wiswe “Macuba Day.”

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Macuba ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’iyi kipe kizwi nka Macuba Stadium. Wasojwe n’umukino wahuje Macuba WFC yatsinze  ikipe ya Kibogora Polytechnic Women ibitego 5-1.

Amasezerano y’ubufatanye impande zombi zagiranye, ni agamije kuzamura impano z’abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru ndetse bakazanabashikakariza kwiga kugera ku rwa Kaminuza.

Iyi kipe yahise inaboneraho kwerekana abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25. Ni igikorwa ngarukamwaka, iyi Kaminuza ya Polytechnic yaherukaga gukora mu myaka 10 ishize. naho  Macuba WFC yabaye ikipe ya mbere y’Abari n’Abategarugori ikoranye ni yo Kaminuza.

Macuba WFC yungutse umufatanyabikorwa
Ubwo amasezerano yashyirwagaho umukono n’impande zombi
Macuba WFC yahise inerekana abakinnyi izakinisha uyu mwaka 2024-25
Abarimo Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, ni bo batangije umukino
Nyuma y’umugabo wo kwerekana abakinnyi, habaye umukino wa gicuti
Abayobozi bari babanje kubiha umugisha

UMUSEKE.RW