Salima Mukansanga yahamije ko yasezeye gusifura

Nyuma yo kwandika amateka mu gusifura mu gihe cy’imyaka 12, umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukansanga Salima yemeje ko yamaze guhagarika uyu mwuga ku bushake.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Mukansanga Salima atakoze ikizami gitangwa na FIFA (test physique) gikorwa mbere y’uko umwaka w’imikino mushya.

Mu gihe umusifuzi mpuzamahanga atakoze iki kizami, ntashyirwa ku rutonde rw’abasifuzi baba bari mpuzamahanga muri uwo mwaka.

Nyuma y’ibyakomeje kuvugwa bitandukanye kuri Mukansanga, uyu musifuzi yemeje ko yamaze gusezera ku mwuga wo gusifura.

Ibi yabibwiye B&B Kigali FM mu kiganiro kigufi. Ati “Nasezeye ku giti cyanjye.”

Ubwo yatangiraga kwinjira mu by’imikino, Salima w’imyaka 36 yatangiye kwinjira muri siporo ari umukunzi wa Basketball ariko amaze kubona ko kuzakinira Ikipe y’Igihugu bizagorana, ahitamu guhindura akajya muri ruhago.

Nyuma yegereye abo mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda abasaba ko yatangira guhabwa amahugurwa ku busifuzi, bibanza kwanga gusa imbaraga n’umuhate byatumye yiga amategeko ya ruhago aba ari na yo amwinjiza mu kazi.

Mukansanga ubusanzwe wanize ibijyanye n’ubuganga, yatangiye gusifura ahereye mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda ndetse n’imikino y’abagore mbere yo kuzamurwa mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo.

Mu 2012 yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika.

- Advertisement -

Si ayo mateka afite gusa kuko yanasifuye mu Mikino Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League.

Ari mu bagore batatu bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aba umugore wa mbere ubikoze aturuka muri Afurika.

Ibihembo yegukanye bikomeye birimo BBC 100 Women [rutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika], Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.

Mukansanga Salima yasifuye amarushanwa arimo Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar
Yagiye abona ibihembo bitandukanye
Yasifuye Igikombe cy’Isi giheruka
Yari amaze imyaka 12 asifura

 

UMUSEKE.RW