Thomas Tuchel yabonye akazi gashya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, ryemeje ko Thomas Tuchel ari we mutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza “The Three Lions.” Yasimbuye Gareth Southgate uherutse kuyisezeramo.

Nyuma y’isezera rya Gareth Southgate mu kipe y’Igihugu y’u Bwongereza, The Three Lions nk’uko yitwa, yamaze guha akazi Thomas Tuchel uherutse muri Bayern Munich y’iwabo mu Budage.

Ni umutoza watangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza impande zombi. Uyu Mudage w’imyaka 51, yahise atangaza ko guhabwa aka kazi ntako bisa kuko ahamyanya n’umutima we ko agiye gutoza Igihugu gikomeye muri ruhago y’Isi.

Ati “Nishimiye kuba ndi umutoza w’u Bwongereza. Nzakora byose kugira ngo mpeshe icyubahiro uyu mwanya ndetse n’iki gihugu.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye guhagararira u Bwongereza. Tuzakora cyane tugamije kugera ku ntego yacu yagutse muri ruhago kugira ngo tuzabashe kugera ku ntego zacu mu Gikombe cy’Isi 2026.”

Abajijwe impamvu yahisemo kuza gutoza u Bwongereza kandi akomoka mu Budage, yasubije ko igihugu cy’u Bwongereza ari igihugu akunda kandi yakunze gukoreramo no gutuzamo umuryango we.

Ati “Mfite Pasiporo y’u Budage ariko aba bafana bose bashobora kumva urukundo mfitiye shampiyona y’u Bwongereza. Uko nkunda gukorera aha, uko nkunda gutura aha. Nizeye ko nzabemeza nyuma yo kuba nishimiye kuba umutoza w’u Bwongereza.”

Uyu mutoza waciye mu makipe atandukanye akomeye ku mugabane w’i Burayi, yegukanye ibikombe bitandukanye. Mu byo yegukanye, harimo icya Uefa Champions League yatwaranye na Chelsea, icya shampiyona y’u Budage, icya shampiyona y’u Bufaransa yatwaranye na PSG, icy’Igihugu cy’u Bufaransa [Coupe de la Ligue] yatwaranye na PSG, icy’Isi cy’amakipe [FIFA Club World Cup], Super Coupe ya Uefa, igikombe n’icy’Igihugu cy’u Budage.

Tuchel agiye kongera Harry Kane babanye muri Bayern Munich mu mwaka ushize w’imikino 2023-24. Yatoje amakipe arimo Chelsea, Bayern Munich, PSG, Dotmund, Mainz 05 na FC Augsburg II.

- Advertisement -
Thomas Tuchel yagizwe umutoza mukuru wa “The Three Lions”

UMUSEKE.RW