Umunyamakuru wa Isango Star yahawe inshingano muri Police

Biciye mu buyobozi bushinzwe igice cya Siporo muri Polisi y’u Rwanda, Isaac Rabbin Imani ukorera Radio Isango Star na Televiziyo, yahawe inshingano zijyanye n’Itumanaho n’Itangazamakuru mu makipe ya Police Volleyball Club na Police Women Volleyball Club.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira ubwo hanabaga igikorwa cyo kwerekana abakinnyi bazifashishwa muri aya makipe yombi ari kwitegura umwaka w’imikino 2024-25.

Nyuma y’igihe akurikirana umukino wa Volleyball ariko by’umwihariko izi kipe z’Abashinzwe Umutekano, Isaac Rabbin Imani yahawe inshingano zo kurushaho kuziba hafi.

Rabbin ni Umunyamakuru usanzwe ufite uburambe, cyane ko ari mu bamaze imyaka myinshi mu mwuga w’Itangazamakuru mu gice cy’imikino.

Mbere yo kuza ku Isango Star, yakoreraga RadioTV1 iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles (KNC).

Rabbin yashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Police zombi
Nawe yari mu berekanywe nk’umukozi mushya muri aya makipe
Ni umunyamakuru ufite uburambe
Isaac ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe muri uyu mwuga

UMUSEKE.RW