Vision FC yahagaritse umutoza mukuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya Vision FC, bwatangaje ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Colum Shaun.

Kuva shampiyona yatangira, ikipe ya Vision FC yagowe no kubona amanota, cyane ko mu mikino itandatu imaze gukina yabonyemo amanota abiri gusa.

Mu rwego rwo gukomeza gukomeza gushaka ibisubizo, iyi kipe yabaye ihagaritse umutoza wa yo mukuru, Colum Shaun Selby nk’uko babitangaje.

Bati “Ubuyobozi bwa Vision FC, bwahagaritse by’agateganyo, umutoza mukuru, Colum Shaun Selby kubera impamvu zitandukanye.”

Ibi birahita bisobanura ko, Banamwana Camarade wungirije muri iyi kipe, ari we usigarana inshingano zo gukomeza gutoza.

Iyi kipe izakira Marines FC ejo kuri Kigali Péle Stadium Saa sita n’igice mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona. Iri ku mwanya wa nyuma by’agateganyo n’amanota abiri.

Umutoza mukuru wa Vision FC, Colum, yahagaritswe by’agateganyo
Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri

UMUSEKE.RW