Volleyball: Police zombi zagaritse ikipe z’Ingabo – AMAFOTO

Mu mikino y’umunsi wa Kabiri ya shampiyona ya Volleyball y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, ikipe ya Police VC na Police WVC, zatsinze APR VC na APR WVC.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye imikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo n’Abagore. Ni imikino yose yabereye muri Petit Stade i Remera.

Umukino wabanje, ni uwahuje Police WVC na APR WVC. Wari umukino witabiriwe cyane n’abakunzi ba Volleyball, cyane ko izi kipe ari zo ziyoboye uyu mukino mu Cyiciro cy’Abagore.

APR WVC ni yo yabanje kwinjira mu mukino mbere ya Police WVC ndetse itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18.

Abakurikiye uyu mukino, bahise bagangira kwibwir ko uyu mukino waba ugiye korohera ikipe y’Ingabo, cyane ko mu mikino itandatu yaherukaga guhuza aya makipe, APR ikipe itozwa na Peter Kamasa yatsinzemo ine mu gihe Police WVC yatsinzemo ibiri gusa. Gusa abibazaga ibyo babonye ibitandukanye.

Mu iseti ya kabiri, ikipe y’Abashinzwe Umutekano yaje ari nshya ndetse itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-22.

Iseti ya gatatu yaje ari rurangiza ku mpande zombi, n’ubwo Police WVC yagenze imbere ya APR WVC gusa ntibyayikundiye ko iyitwara.

Nyuma y’uko amakipe yanganyije amanota 24-24, iyi kipe itozwa na Hatumimana Christian, yananiwe kurenza umupira maze bituma APR WVC ijya imbere n’amanota 25-24, yaburaga inota rimwe ngo itware iseti.

Amakipe yombi yakomeje gukubana kugeza ubwo anganyije amanota 28-28, gusa Mukandayisenga Benitha bamuhaye umupira awataka neza riba inota rya APR WVC ndetse na Gaoleseletse Lizzy wavuye muri RRA WVC akora inota rya nyuma iseti irangira APR WVC itsinze Police WVC amanota 30-28.

- Advertisement -

Iseti ya gatatu yashoboraga kuba iya nyuma iyo APR WVC iyitwara ariko ntiyigeze yoroha na mba, kuko amakipe yombi yajyanye runono gusa bigeze mu manota 17-17, Abashinzwe Umutekano bahise bakora ikinyuranyo, maze abakobwa b’umutoza, Kamasa Peter bisanga batsinzwe iyi seti ku manota 25-20.

Nyuma y’uko amakipe yombi yaranganyije amaseti 2-2, hahise hiyambazwa iseti ya gatanu ari yo ya kamarampaka.

Iyi seti yatangiye Police WVV iri kugenda imbere ndetse itwara agace ka mbere ka yo itsinze amanota 8-3.

Mu gace ka kabiri k’iseti ya kamarampaka, APR WVC yaje igerageza kuvanamo amanota ndetse inayitangira neza ikora amanota abiri ya mbere gusa umukino ntiwari mu ruhande rwa yo kuko Police WVC yari yakajije cyane urukuta (Block) muri uyu mukino, bituma itsinda iyi seti ihita ku manota 14-10 itsinda umukino n’amaseti 3-2.

Uyu ubaye umukino wa kabiri Police WVC itsinze mu gihe wari umukino wa mbere kuri APR WVC muri shampiyona.

Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira. Kepler WVC izakina na Wisdom School, Police WVC izaba na Ruhango WVC mu gihe EAUR izaba ikina na RRA WVC.

Mu gihe mu Bagore APR WVC yari imaze kugarikwa, na basaza ba bo bagize ijoro ribi nyuma yo gutsindwa na Police VC amaseti 3-0.

Iseti ya mbere bayitsinzwe ku manota 25-21, iya kabiri bayitsindwa ku manota 25-17 mu gihe iya gatatu bayitsinzwe ku manota 25-22.

Imikino yindi mu Bagabo, iteganyijwe ubwo EAUR izaba yakinnye na Gisagara VC mu gihe RP Ngoma izakina na REG VC. Iyi mikino yose iri kubera muri Petit Stade i Remera.

Nyuma y’umukino byari ibyishimo kuri Police WVC
Bahoberanye karahava
Police WVC yagize ibihe byiza
Ntiwari umunsi mwiza kuri APR WVC
Abakunzi ba Volleyball bo baryohewe
Bari baje kwihera ijisho
APR WVC ntiyumvaga ibiri kuyibaho
Police VC na yo yagize umukino mwiza
Madson mu byishimo
Umukino wa Police VC na APR VC uba uri ku rundi rwego
Abawurebye bogeje amaso
Muri Petit Stade habaye ahantu ho gusohokera kubera uburyohe bwa Volleyball
Benshi bahazana n’inshuti
Police VC ifite abakinnyi mpuzamahanga bari ku rwego rwo hejuru
Abakinnyi ba APR VC ntacyo batari bakoze
Igisobanuro cy’ibyishimo by’intsinzi

UMUSEKE.RW