APR U17 yanyagiye Rayon Sports U17 – AMAFOTO

Mu mukino w’umunsi wa mbere w’amarushanwa y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, APR y’abato yatsinze Rayon Sports ibitego 9-1 mu mukino wavuzwemo kubeshya imyorondoro ya bamwe mu bari gukina iyi shampiyona.

Iri rushanwa rishya ryatangijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille.

Hari kandi Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Komiseri w’Umutekano, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Abasifuzi, Hakizimana Louis na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Habimana Hamdan.

Ni mu gihe kandi abayobozi b’amakipe yombi bari bitabiriye, Chairman mushya wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yari ahari hamwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée.

APR FC yatangiranye igitego kuko ku munota wa kane w’umukino, Ujeneza Patrick yatunguye umunyezamu Ganza Tabou amutera ishoti rikomeye afungura amazamu.

Bidatinze ku munota wa 12, Niyonkuru Edison yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso acenga umunyezamu, Ganza atsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino wari uryoshye kuko ibitego byari byinshi, ku munota wa 16, Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku mupira Ntwari Sharif yazamukanye yihuta cyane.

Ku munota wa 19, Niyonkuru Edison yazamutse yihuta asiga ab’inyuma ba Rayon Sports acenga umunyezamu, atsinda igitego cya gatatu.

- Advertisement -

Rayon Sports yarushwaga bigaragara, ku munota wa 27, Nshunguyase Emmanuel yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mugiraneza Thierry akina n’umutwe atsinda igitego cya gatanu.

Ibitego byajyagamo umusubirizo, ku munota wa 30, Mugisha Aristide yatsinze igitego cya gatandatu.

Bidatinze ku munota wa 33, Ishimwe yatsinze igitego cya karindwi, mu gihe Rayon Sports wabonaga yashobewe.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 7-1.

APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri nk’icya mbere, ku munota wa 46, Ujeneza Patrick atsinda igitego cya munani.

Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko iy’Ingabo yiharira umupira cyane.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yageragezaga gusatira ariko abakinnyi ba APR bakugarira neza.

Ku munota wa 89, Ishimwe Hirwa Thierry yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cya Cyenda.

Umukino warangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 itangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 itanga ubutumwa.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gorilla FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Ni mu gihe mu bakobwa, umukino wabanjirije uyu, APR WFC yatsinze Police WFC ibitego 2-1.

Babanje guhuza abana
Ingimbi za APR FC zirimo abashinguye
Ni abasore bashinguye ariko bakiri
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yarebye uyu mukino
Na Chairman wa APR FC, yarebye uyu mukino
Shampiyona y’ingimbi yatangiye
APR U17, yatangiranye intsinzi
Ingimbi za Rayon Sports zatsinzwe ibitego 9-1

UMUSEKE.RW