Beach Volleyball: Ibyaranze Agace ka mbere ka shampiyona

Ubwo hakinwaga imikino y’agace ka mbere ka shampiyona y’Igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga, Beach Volleyball, ikipe ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita mu bagore, ni zo zakegukanye .

Iyi Shampiyona ikinirwa ku mucanga, itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball biciye mu bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda. Agace ka Mbere muri dutatu tuzakinwa, kakiniwe kuri King Fisher Resort- Muhazi.

Amakipe 22 arimo 14 y’abagabo n’umunani y’abagore ni yo yitabiriye aka Gace ka Mbere kakinwe tariki 1-3 Ugushyingo.

Muri aya makipe harimo kandi ay’igihugu yari yahawe umwanya wo kongera gukinana mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu muri uyu mukino, ndetse no kuzamura amanota yabo kuko iri rushanwa ritanga amanota ndetse rikaba ryemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB).

Ku mukino wa nyuma mu bagabo, Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu Ikipe y’Igihugu, batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka muri Ghana ariko akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa APR VC.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera.

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 iya Nirere Ariane na Yankurije Françoise basanzwe bakinira ikipe ya Police VC.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ukupabi ukomoka muri Nigeria wafatanyaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko aba bombi bakaba bakinira ikipe ya RRA.

Biteganyijwe ko utundi duce tubiri tw’iyi Shampiyona tuzakinirwa ku Kiyaga cya Kivu; i Karongi n’i Rubavu muri Mutarama (tariki 3-5) na Kamena (tariki ya 16-18).

- Advertisement -

Ubwo habaga iyi mikino y’Agace ka Mbere kuri King Fisher Resort, abayitabiriye baganirijwe ku ndangagaciro Olempike zikwiye kuranga umukinnyi. Iki kiganiro cyatanzwe na Kayiranga Albert uyobora National Olympic Academy.

Habaye kandi ikiganiro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo “Doping”, abitabiriye bose basobanurirwa ibibi byabyo ndetse n’uburyo babyirinda.

Iki kiganiro cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubuvuzi no kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ya Komite Olempike y’u Rwanda, Dr. Nuhu Assuman.

Benitha na Vava bongeye kwereka bagenzi ba bo igihandure
Byari ibyishimo
Gatsinzi na Ntagengwa ni bo begukanye Agace ka mbere ka shampiyona y’Igihugu
Abayobozi batandukanye bari bahabaye
Abakinnyi basobanuriwe Indangagaciro Olempike
Banasobanuriwe kandi ikibi cyo gukoresha ibiyobyabwenge
Umuyobozi w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye FRVB ndetse n’abakinnyi bitabiriye iri rushanwa
Imikino yo yari iryoshye
Amahumbezi yo kuri Muhazi, yafashije benshi
Imikino yabereye ku mucanga wa King Fisher

UMUSEKE.RW