Abarenga 100 bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’Abakozi

Igihugu cy’u Rwanda kigiye guhagararirwa n’abarenga 100 mu mikino Nyafurika ihuza ibigo by’Abakozi bya Leta n’iby’Abikorera izabera mu gihugu cya Sénégal muri uku kwezi.

Guhera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika y’Abakozi, yatangiye kwerekeza muri Sénégal ahazabera amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika.

Ibigo by’Abakozi bitandatu, byiteguye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika igiye kubera i Dakar muri Sénégal. Abagera ku 121 barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye, ni bo bazaba bateruye Ibendera ry’Igihugu muri iyi mikino.

Ibi Bigo ni CHUB izahatana muri Basketball y’Abagore, Rwanda Révenue Authority izakina Volleyball mu cyiciro cy’Abagore, RMS izakina umupira w’amaguru mu Bagabo, Immigration izakina Volleyball n’umupira w’amaguru mu Bagabo, REG izakina muri Basketball mu cyiciro cy’Abagore na Wasac izakina Volleyball mu Bagabo.

Aganira n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’Itangazamakuru, Mpamo Thierry uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], yavuze ko batagiye mu butembere ahubwo bagiye gushaka ibikombe kandi bishoboka kuko amakipe yose yabonye iyi tike, yiyubatse kandi bitanga icyizere.

Uyu muyobozi yavuze ko bazatanga byose kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda muri aya mahanga. Yavuze ko amakipe yose yiteguye neza kuri buri kimwe kandi nka ARPST, bafite icyizere cy’uko ibi Bigo bizitwara neza bikazabasha kwegukana ibikombe.

Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa guhera tariki ya 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2024. Ku munsi buri kipe ishobora gukina imino irenga ibiri bitewe n’icyiciro arimo cy’umukino runaka.

Ubwo iyi mikino yaberaga muri Gambia umwaka ushize, biciye kuri RRA u Rwanda rwegukanye ibikombe bya Volleyball ikinwa na bane ndetse n’ikinwa na batandatu mu cyiciro cy’abagore mu gihe RBC FC yageze ku mukino wa nyuma ariko ntibashe kwegukana igikombe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry, yavuze ko amakipe ahagarariye u Rwanda agiye gushaka ibikombe mu mikino Nyafurika
Ubuyobozi bwa ARPST bwasobanuye byinshi ku makioe agiye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’Abakozi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -