Abarimo umwana w’umubyinnyi Semanza berekeje i Burayi

Abana batatu bakina mu Irerero ry’umupira w’amaguru rizwi nka Tony Exellence Programme [TFEP], barimo Ishimwe Alain Fiston ubyarwa na Semanza uzwi mu kubyina imbyino Nyarwanda akaba n’umutoza wungirije muri Motard FC, berekeje muri Portugal mu igeregezwa mu cyiciro cya mbere.

Aba barimo Dushime Jean Claude, Ishimwe Alain Fiston na Yangiriyeneza Erirohe. Bose uko ari batatu, berekeje mu igeragezwa muri Rio Ave F.C. yo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal, mu gihe nibashimwa, bazakinira iyi kipe.

Aba bosore, bahagurutse i Kigali ku wa mbere wa tariki ya 2 Ukuboza 2024. Ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, bari baherekejwe n’ababyeyi ba bo ndetse na bamwe mu bayobozi ba TFEP. Bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Mujyi wa Vila Conde wo muri Portugal.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi batorezwa umupira w’amaguru mu irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP), ryatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Ishimwe Alain Fiston, ni umwana ufite impano yo gukina umupira w’amaguru, ndetse watangiriye ku Mumena, agakomereza muri Academy ya PSG mu Rwanda iherereye mu Karere ka Huye, akahava agaca gato mu Imena, ubu akaba ari mu bagize ayo mahirwe.

Binyuze muri Tony Football Excellence Programme, u Rwanda rwatangiye gahunda yo gushaka uko rwabona abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere kandi bakina muri zimwe muri shampiyona zikomeye ku Isi.

Ku nshuro ya mbere, TFEP yohereje Yangiriyeneza Erirohe muri Portugal ajya gukora igerageza muri GD Estoril Praia, gusa kuko imyaka ye itamwemereraga kuba yasinya amasezerano y’igihe kirekire birangira agarutse mu Rwanda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri aba bakinnyi bazamarayo bakora igerageza ndetse banafata andi masomo muri iyi kipe, Yangiriyeneza aramutse ashimwe ashobora kuba yayikinira cyangwa akabengukwa n’izindi cyane ko yujuje imyaka 18 yemewe na FIFA yo gusinya amasezerano.

Dushime w’imyaka 15 ndetse na Ishimwe ufite 18, ni ku nshuro ya mbere bagiye muri iri geragezwa, bibaha amahirwe yo kugaragaza urwego rw’ibyo bashoboye muri ruhago.

- Advertisement -

Yangiriyeneza yavuze ko kuri iyi nshuro agiye kwitwara neza kuko yamaze kumenya uko imiterere y’umupira w’amaguru muri Portugal iteye.

Ati “Ubwa mbere naragiye mbona uko bimeze. Uko byagenda kose ntabwo imbogamizi zabura, ariko ni zo ngiye guhangana na zo nkabasha kuba nakongera amahirwe yo kuzakomeza kuhakina.”

Ishimwe na Dushime mbere yo kuva mu Rwanda bavuze ko ari amahirwe babonye bagiye kubyaza umusaruro bakazateza imbere “umuryango, ikipe tuvuyemo ndetse n’igihugu.”

Ibizagenda kuri aba bakinnyi byose birimo n’aho kuba, bizatangwa n’iyi kipe iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona ya Portugal igeze ku munsi wayo wa 11.

TFEP ni umushinga w’Abanya-Israel uhitamo abanyempano uhereye mu byaro, aho wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.

Ishimwe Fiston (uri ibumoso) ni umuhungu wa Semanza usanzwe ari umutoza ubifatanya no kubyina imbyino Gakondo
Bagiye ari batatu

UMUSEKE.RW