Nyuma yo kuba iyoboje inkoni y’icyuma mu itsinda ryo mu gice cyo mu Majyaruguru muri shampiyona y’abagore y’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Freedom Women Football Club ishobora kugaruka mu cyiciro cya mbere yahozemo umwaka ushize.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’umupira w’amaguru mu Bagore, igeze mu mikino yo kwishyura. Ni shampiyona yakinwe mu buryo bworohereza amakipe gukinira mu gice aherereyemo. Yatangiye mu kwezi gushize.
Imwe mu makipe ikomeje kwitwara neza ndetse itanga ibimenyetso byo kugaruka mu cyiciro cya mbere yahozemo, ni Freedo WFC bakunda kwita Freedom de Gakenke WFC. Imaze gutsinda imikino ine yose mu itsinda iherereyemo ryo mu Majyaruguru.
Ubwo yatangiraga shampiyona Freedom itozwa na Shamim uzwi nka Dida nyuma yo kuba umunyezamu mwiza mu makipe atandukanye n’ikipe y’Igihugu, yahereye kuri Sina Gérard WFC igitego 1-0. Umukino wa kabiri yatsinze, ni uwo yatsinzemo Burera WFC ibitego 6-0.
Freedom WFC yatsinze Rambura WFC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona mu gihe umunsi wa gatanu yatsinze Tiger WFC igitego 1-0 bivuze ko iyi kipe ifite amanota yuzuye uko 12. Kuri uyu wa gatandatu, izakira Sina Gérard WFC ubwo hazaba hatangiye imikino yo kwishyura.
Mu bice bitandatu [League] biri gukinirwamo iyi shampiyona y’abagore y’icyiciro cya kabiri, hazazamuka ikipe ebyiri muri buri League.
Bisobanuye ko zizaba ari 12 na zo zizabanza gukorana inama na Komisiyo Ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa kugira ngo hazamenyekane uko hazakinwa imikino yamarampaka izatanga amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere.
UMUSEKE.RW