Imikino y’Abakozi: Immigration yasubiriye RBC – AMAFOTO

Nyuma yo kuyisezerera mu mwaka ushize ubwo bahuriraga muri ½, nanone yabisubiyemo mu mukino ubanza wa ½ muri shampiyona ihuza Ibigo by’Abakozi ba Leta n’iby’abikorera, ikipe y’umupira w’amaguru y’Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration FC], itsinda iy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC FC] igitego 1-0.

Imikino ya ½ muri iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], yatangiye gukinwa ku wa gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024. Umwe mu mikino iba ihanzwe amaso mu mupira w’amaguru, ni uhuza RBC FC na Immigration FC mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A], cyane ko ari amakipe yiyubatse neza ugereranyije n’izindi baba bahanganye.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda n’igice z’amanywa. Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza, Havugiyaremye Aimable, yari mu bayobozi barebye uyu mukino. Uretse we kandi, Mpamo Thierry Tigosa uyobora ARPST, yari yaje kwihera ijisho.

Abandi bayobozi barebye uyu mukino, harimo Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iza RBC.

Ni umukino watangiye wihuta, cyane ko buri kipe yagaragaza inyota yo gutanga indi igitego. Ikindi cyakomezaga uyu mukino, ni abatoza b’aya makipe kuko yaba Banamwana Camarade utoza RBC FC na Dieudonné utoza Immigration FC, bombi ni amazina asanzwe azwi mu ruhago y’u Rwanda.

Igitego kimwe cya Immigration cyatsinzwe na Olivier yatsinzwe ku munota wa 18, ni cyo cyatandukanyije izi mpande zombi, cyane ko nyuma yo kugitsinda, iyi kipe yakomeje kugicunga kugeza iminota 90 irangiye. Byasobanuraga ko ikipe y’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, itsinze umukino ubanza wa ½, cyane ko hakinwa ubanza n’uwo kwishyura kugira ngo hamenyekane igera ku mukino wa nyuma.

Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe mu mike iri imbere nyuma y’uko hazaba habanje gukinwa imikino ya ½ yo mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B]. Uretse kuba hakinwa kandi umupira w’amaguru, hanakinwa iy’amaboko ya Basketball na Volleyball.

Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ikomeje kugenda izamura urwego aho kuri ubu muri iyi shampiyona usanga higanjemo abahoze bakina nk’ababigize umwuga mu mikino itandukanye ndetse n’abatoza. Ni imikino kandi yatumye benshi babona akazi kuko kugira ngo uhabwe icyangombwa cyo gukina bisaba ko uba ufite amasezerano yanditse y’akazi y’Ikigo ukorera.

Ikirenze kuri ibyo kandi, amakipe abaye aya mbere, yitabira amarushanwa Nyafurika ahuza Ibigo Nyafurika by’Abakozi byabaye ibya mbere iwabyo. Immigration FC ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona ziheruka.

- Advertisement -
Abayobozi mu nzego zitandukanye, barebye uyu mukino
Abakapiteni babanza gufatana ifoto n’abasifuzi b’umukino
Olivier ni uku yishimiye igitego
Yacyishimiye nka CR7
Immigration FC yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma
RBC FC ifite umukoro wo kuzatsinda umukino wo kwishyura
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza, Havugiyaremye Aimable, yari ahari
Yabashimiye uko bitwaye
Umuyobozi Mukuru wa Immigration, ACP Lynder Nkuranga, yari ahari
Abakunzi b’iyi mikino bamaze kuba benshi
Abayobozi batandukanye, bari baje kwihera ijisho
Ni umukino uba urimo guhangana
Immigration FC yayoboye umukino iminota myinshi
Idrissa wakiniye amakipe atandukanye, ari muri Immigration FC
Ni umukino uba uri ku rwego rwo hejuru
Kapiteni wa Immigration FC, Olivier ni umwe mu bayifashije
Umutoza Dieudonné wa Immigration, ntajya yicara
Ni imikino isifurwa n’abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere
Uyu mukino uba ari hasi hejuru
Ababyeyi bagiye gushimira abahungu ba bo nyuma yo kubona intsinzi
Jackson uzwi nka Rambo wahoze muri Heroes FC na Rayon Sports, ubu ari muri RBC FC

UMUSEKE.RW