Ubuyobozi bwa Inyemera Women Football Club ikina muri shampiyona y’Abagore y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, yungutse umufatanyabikorwa witwa Bank ya Kigali.
Uko iminsi yicuma, ni ko ruhago y’Abagore mu Rwanda, igenda yaguka. Ibi bigaragazwa n’uburyo abafatanyabikorwa batandukanye, bagenda begera ruhago y’Abagore mu Rwanda.
Aha ni ho Bank ya Kigali na yo yahereye itera intambwe igana mu Inyemera WFC, bagirana amasezerano y’imikoranire igamije gufasha impande zombi.
Ku ikubitiro, BK yahaye iyi kipe imyenda yo gukina yahise ikinishwa ku mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona iherutse kunganyamo na Forever WFC igitego 1-1.
Uretse kubaha imyambaro, uyu mufatanyabikorwa azanatanga amafaranga muri iyi kipe ariko ntiharatangazwa ingano ya yo kugeza ubu.
Uretse BK kandi, mu minsi ishize Inyemera yanagiranye amasezerano na Alex Stewart International Ltd” ikora ibijyanye no gupima amabuye y’agaciro.
Shampiyona y’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda mu byiciro byombi, iragenda izamuka. Ikirenze kuri ibyo kandi, ubu abangavu batarengeje imyaka 17 bari gukina shampiyona ya bo.
UMUSEKE.RW