Nsabimana Céléstin mu basifuzi bitegura kuba mpuzamahanga

Mu basifuzi batatu bazagirwa mpuzamahanga guhera mu mwaka utaha, harimo Nsabimana Céléstin usanzwe uri bafite uburambe muri uyu mwuga.

Mbere y’uko buri mwaka urangira, buri Shyirahamwe rya Ruhago mu bihugu by’Ibinyamuryango bya FIFA, kiba kigomba gutanga amazina y’abazagirwa mpuzamahanga bitewe n’uko bitwaye.

Mu Rwanda, batatu bamaze kugirwa mpuzamahanga ndetse mu kwezi kwa mbere bazambara ibirango bya FIFA (badge) ku myenda bazajya basifurana.

Abo barimo Nsabimana Céléstin, Habumugisha Emmanuel na Byukusenge Henriette. Aba bazaba basimbuye Mukansanga Salima, Bwiriza Raymond Nonati na Ruzindana Nsoro.

Aba basifuzi baraza biyongera kuri Uwikunda Samuel, Umutoni Alice, Umutoni Aline, Regine, Juliette, Ishimwe Claude Cucuri, Rulisa Patience, Twagirumukiza Abdulkarim, Ndayisaba Said, Mugabo Eric, Mugabo Didier, Sandrine, Karangwa Justin na Dieudonné (Dodos).

Byukusenge Henriette yasimbuye Mukansanga Salima
Nsabimana Céléstin yamaze kugirwa mpuzamahanga

UMUSEKE.RW